Urwego rw’igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rugiye gukemura ikibazo cy’ibura ry’imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali gikomeje kuba ingorabahizi nyuma y’uko inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingendo hagati muri Kigali no hagati mu ntara zongera gusubukurwa ariko imodoka zikajya zitwara hafi 50% by’abantu imodoka yagenewe gutwara, ibi bikaba biri gutuma ahategerwa imodoka hagaragara umurongo no kwegerana cyane kw’abagenzi.
Ibi byatumye umubare w’abagenzi uba munini kurusha uw’imodoka na za bisi zasubukuye imirimo yazo nyuma y’ibyumweru bigera kuri bitandatu ziparitse byatumye muri iyi minsi ya mbere zimwe mu zari zisanzwe zikora zitarabashije guhita zitangira ingendo zazo, bitewe n’ibibazo bitandukanye byatewe no kumara igihe kirekire ziparitse, ubu iziri gukora zikaba ari 60% by’izari zisanzwe zikora mbere y’uko hajyaho gahunda ya Guma murugo kubera icyorezo cya Covid-19 nk’uko bitangazwa n’urwego Ngenzuramikorere (RURA).
Umubyigano w’abagenzi aho bategera za bisi kandi unaterwa no kuba za moto zitari zemererwa kongera gutwara abagenzi mugihe byari bimenyerewe ko ari zo zoroshya ingendo mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi wa RURA Lt. Col. Patrick Nyirishema yabwiye The Newtimes ko imodoka zitari zakoze ku munsi wa Mbere, ibibazo byari byaziteye byakemutse ku buryo zigiye kongera gukora zose byaba ngombwa hakazanifashishwa izindi zari zisanzwe zikorera ingendo ziva i Kigali zerekeza mu ntara kugira ngo imirongo ishobora kugaragara ahategerwa imodoka itazongera kuboneka kuko bishobora kuba intandaro yo gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19.
Kuwa Mbere w’iki Cyumweru ni bwo Abaturarwanda batangiye kuva mu rugo ndetse imirimo na serivisi zimwe na zimwe zongera gusubukurwa nyuma y’iminsi 43 zifunze. Imodoka zahawe amabwiriza yo gutwara abagenzi ariko hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo gushyira intera ya metero hagati y’umuntu n’undi no kwambara agapfukamunwa, ibi bikaba byaratumye bisi yari isanzwe itwara abantu barenga 70 ubu ri gutwara abatarenze 32 ari nabyo biri gutuma abagenzi baba benshi aho bategerereza imodoka ndetse bamwe bakabyiganira kwinjira nk’uko hari amashusho amwe yakwirakwije ku mbuga nkoranyamambaga.
Ibi byatumye bimwe mu bitangazamakuru mu Rwanda bigaragaza impungenge z’uko uku kubyiganira mu modoka gushobora kuzatuma Coronavirus irushaho kwiyongera, ingamba zose zari zimaze iminsi ziriho zikaba imfabusa mu gihe byagaragaraga ko zatanze umusaruro.


