Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiga imyuga, Ikigo BTC (Belgine Training Center) gihugura kikanigisha itangazamakuru, kiratangaza ko cyagabanyije ibiciro ndetse kikanongera umubare w’amasomo gitanga.
Iki kigo gikorera mu Mujyi wa Kigali, imbere ya sitade Ragional i Nyamirambo mu kigo cy’Abasaveri, kikaba gihugura ndetse kikanigisha itangazamakuru, ariko kuri iyi nshuro mu rwego rwo korohereza urubyiruko kwiga imyuga kikaba cyongeyemo amasomo arebana no gukora mudasobwa, telefoni n’ibindi.
Mu kiganiro …. yagiranye n’umuyobozi mukuru w’iki Kigo, Bizimana Blegine, yatangeje ko kuba bongeye amasomo yigishwa muri iki kigo ari mu rwego rwo gufasha urubyiruko rw’u Rwanda, aha anashimangira ko aho kuzamura amafaranga umunyeshuri yatangaga ahubwo nayo yagabanyijwe.
Agira ati “ni mu rwego rwo gufasha urubyiruko kugira ubumenyi bwabafasha kwiteza imbere, amasomo twatangaga arimo kwiga gukoresha camera, gutunganya amashusho n’amajwi, guhugura abashaka kuba abanyamakuru b’umwuga,… ariko ubu tukaba twongeyemo amasomo ajyanye na Electronic (gukanika mudasobwa, telefoni, televiziyo, firigo,…)”.
Arakomeza avuga ko bishobora gufasha n’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye kubanza kwishakira ubushobozi buzarufasha kwiyishyurira kaminuza mu gihe barangije kwiga aya masomo atangwa na BTC.
Ati “Amasomo dutanga, ajyanye n’igihe ku isoko ry’umurimo, ufite ubushobozi buke ashobora kwihangiramo umurimo, kubera intego afite akaba yabasha kwiyishyurira kaminuza atongeye gutegereza ko afashwa n’ababyeyi”.
Ni ubumenyi butangwa mu gihe cy’amezi atatu, Bizimana akaba akangurira abashaka kwiyandikisha kubikora mbere y’itangira ry’ amasomo ku wa 12 Ugushyingo 2018.
Kwiyandikisha bikorwa buri munsi kuva saa munani (14:00) kugeza saa Kumi n’Imwe (17:00), ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri 0783721444, Email: belginebizimana@gmail.com.




