Iburengerazuba na Musanze: Aborozi barataka igihombo, Litiro y’amata ya 50Frws yabuze uyigura

Mu ntara y’Iburasirazuba, mu nzuri za Gishwati no mu nkengero zaho, mu karere ka Musanze , Aborozi ndetse n’abanyamuryango ba za koperative z’amakusanyirizo  y’amata barataka igihombo, barasaba leta kugira icyo ikora nyuma yaho uruganda rwa Mukamira Diary ruhagaritse amata yo mu cyiciro cya kabiri bikabateza igihombo gikomeye bigeze naho Litiro ya 50, kubona uyigura bitoroshye. […]

Hafi 20% by’Abanyarwanda ntibazi uburenganzira bwabo – CNDH

Abanyarwanda babarirwa muri 20% ngo ntibazi ibijyanye n’uburenganzira bwabo, aho Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDH) ivuga ko mu ngamba zayo za 2018-2023 izibanda ku bukangurambaga bugamije kumenyesha abantu uburenganzira bwabo mu rwego rwo kugabanya iyi mibare itari mito. Umuyobozi wa CNDH, Nirere Madeleine avuga ko Abanyarwanda 80% ari bo basobanukiwe ibijyanye n’uburenganzira bwabo mu […]

C.Ronaldo yavuze uko ahagaze nyuma yo gushinjwa gusambanya ku ngufu

Icyamamare muri ruhago, Cristiano Ronaldo, avuga ko nta kibazo na kimwe afite ndetse ko abamwunganira mu mategeko bifitiye icyizere mu gihe ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 34 y’amavuko. Umukobwa witwa Kathryn Mayorga avuga ko uyu munyapolitigali ukinira ikipe ya Juventus yamusambanyije ku ngufu mu mwaka wa 2009, amusambanyiriza muri Hoteli ‘Palms Hotel and Casino’ […]

Bane mu nyeshyamba zikomoka i Burundi bishwe n’igisirikare cya Congo

Abarwanyi bane bo mu nyeshyamba za RED- Tabbara zikomoka mu Burundi bishwe n’igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) abandi batandatu bafatwa mpiri. Aba bafashwe bafungiye muri kasho y’ingabo za FARDC, kuva ku wa Kabiri tariki ya 23 Ukwakira 2018, i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Igisirikare cya Congo, gitangaza ko […]

Uganda: Urukiko rwahaye igihano uwasambanyaga umwishywa akanamutera sida

Umucamanza w’Urukiko Rukuru rwa Kampala, Alex Ajiji, yakatiye umusore w’imyaka 27 igihano cy’igifungo cy’imyaka 17 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya mwishywa we w’imyaka 9 akanamwanduza agakoko ka sida. Uwahamwe n’icyaha, David kayondo, byemejwe n’abaganga ko ari we wasambanyije uyu mwana w’umukobwa wa mushiki we ubwe ndetse akamwanduza agakoko gatera sida nk’uko iyi nkuru dukesha […]

Oda Paccy yirukanwe burundu mu ntore z'igihugu

Kuri uyu wagatatu tariki 24 ukwakira 2018, umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bwana Bamporiki Edouard, yatangaje ko yambuye burundu izina ry’ubutore umuhanzikazi Oda Paccy  kubera imyitwarire ye inyuranyije n’umuco w’ubutore. Mu itangazo ryavuye mu biro bye Bwana Bamporiki yagize ati “Nshingiye ku bubasha mpabwa n’Umutoza w’Ikirenga wandagije Itorero; ndamenyesha Abanyarwanda ko uwari waratojwe agahabwa izina ry” ‘Indatabigwi […]

Bobi Wine yashyizwe  ku rutonde rw’abayobozi basaga 15 bazicwa

Polisi ya Uganda irimo gukora iperereza ku  rutonde rwashyizwe ahagaragara n’abantu bataramenyekana  ruriho abantu b’abayobozi 16 bazicwa barimo umudepite wa Kyadondo y’iburasirazuba, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine. Benshi muri aba biganjemo abanyepolitiki, abanyamadini n’abayobozi gakondo. Kuri uru rutonde hagaragaraho aba bakurikira: Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Buganda( Katikkiro)  Charles Peter Mayiga,  Depite w’agace ka […]

RDC: Igipolisi cyatangiye gukarishya abapolisi bazarinda abakandida mu kwiyamamaza

Abapolisi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari gutozwa ibijyanye no kurinda inzego z’ingenzi za leta no guherekeza no kurinda abakandida mu matora ya perezida ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka. Aya mahugurwa yo kongera gukarishya aba bapolisi bashinzwe kurinda ibigo by’ingenzi bya leta ndetse n’abayobozi yateriwe abapolisi 512 n’inkeragutabara zigera kuri 50. Ubwo yagiranaga nabo […]

Umugabo yakorakoye imyanya y'ibanga y'umugore yitwaje amagambo ya Trump

Umugabo witwa Bruce Michael Alexander  watawe muri yombi ashinjwa gukora ku mabere y’umugore bari kumwe mu ndege yavuze ko  ibyo yakoze nta kibazo kuko na Perezida Trump abishyigikiye. Ni nyuma yaho umugore utatangajwe amazina atangarije polisi ko yari asinziriye ubwo yari mu ndege yavaga Houston yerekeza  Albuquerque agakangurwa n’intoki zamukoraga ku mabere agira ngo ni impanuka. […]

Kigali: Ikigo ‘BTC’ gihugura kikanigisha itangazamakuru cyorohereje urubyiruko

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiga imyuga, Ikigo BTC (Belgine Training Center) gihugura kikanigisha itangazamakuru, kiratangaza ko cyagabanyije ibiciro ndetse kikanongera umubare w’amasomo gitanga. Iki kigo gikorera mu Mujyi wa Kigali,  imbere ya sitade Ragional i Nyamirambo mu kigo cy’Abasaveri, kikaba gihugura ndetse kikanigisha itangazamakuru, ariko kuri iyi nshuro mu rwego rwo korohereza urubyiruko kwiga […]

Arusha: Guverinoma y’u Burundi yanze kwitabira ibiganiro bya nyuma bihuza Abarundi

Icyiciro cya gatanu cy’ibiganiro bihuza Abarundi cyatangiye kuri uyu wa gatatu, itariki 24 Ukwakira I Arusha muri Tanzania. Ni ko kugerageza kwa nyuma guhuza Abarundi kubaye kw’akarere mu gihe Guverinoma y’u Burundi n’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD byanze kwitabira ibi biganiro. Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye, yatangarije RFI ko ari ukubera impamvu y’icyunamo […]

Perezida Kagame arashimira abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko

Perezida Kagame arashimira imbaga y’abanyarwanda n’abanyamahanga bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko ubwo yuzuzaga imyaka 61. Ku wa Kabiri tariki ya 23 Ukwakira 2018, nibwo Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yari yujuje imyaka 61 y’amavuko, abantu b’ingeri zose, abanyarwanda n’abanyamahanga, bakaba bamwifurije isabukuru nziza, ari nako bamwifuriza kuramba, gukomeza neza urugendo ruganisha u Rwanda aheza,… Umukobwa we, Ange […]

Umugabo w'umuhanzikazi  Fille Mutoni  yariye karungu

Umugabo w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, Fille Mutoni ari we Edwin Katamba uzwi nka MC Kats yarakariye  inshuti ze za hafi n’itangazamakuru ryo muri Uganda ariryoza ko kuwa 23 kwakira 2018 ryafashe iya mbere rigatangaza ko yatandukanye n’umugore we. MC Kats yababajwe ahanini n’uburyo inshuti ze za hafi zafashe iya mbere zikabwira itangazamakuru […]

U Rwanda rutunzwe cyane cyane n’ibyo kurya biva mu Burundi-J.C Karerwa

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, akomeje kugaragaza urugero imibanire igihugu cye n’u Rwanda igezeho agaragaza ko bitari hafi aha kongera gucana uwaka, aho yongeye kubuza abaturage be kohereza ibicuruzwa by’ibyo kurya mu Rwanda umuvugizi we avuga ko rutunzwe n’ibyo byo kurya biva mu Burundi. Abinyujije ku muvugizi we, Jean Claude Karerwa (uri ku ifoto), Perezida […]

Somalia: Abantu 30 biciwe mu makimbirane ashingiye ku butaka

Abantu bagera kuri 30 muri Somalia biciwe mu mirwano yahuje imitwe 2 y’abarwanyi itavuga rumwe mu Ntara ya Sool mu majyaruguru y’iki gihugu nk’uko byemejwe n’abaturage ndetse n’abayobozi kuri uyu wa Kabiri, itariki 23 Ukwakira. Amakuru aturuka mu bashinzwe ubuzima aravuga ko abandi bantu basaga 90 bakomeretse, aho bivugwa ko bamwe muri bo ari abaturage […]

Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 70 yafatanwe imiti ya magendu

Marekabiri Joseph w’imyaka 70 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kamarebe, akagari ka Mariba mu murenge wa Nyabitekeri , akarere ka Nyamasheke ari mu maboko ya polisi, sitasiyo ya Shangi nyuma yo gufatanwa imiti n’inshinge yakoreshaga avura abaturage anayibacuruza  mu buryo bwa magendu. Abaturage bavuga ko atari ubwa mbere afatanwa imiti nk’iyi akanabifungirwa, mu myaka ishize […]

Nyarugenge: Polisi yafashe imodoka ipakiye ibilo 280 by’inyama zirimo n’izangiritse

Haracyari abantu  bacuruza, bakanatwara inyama mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza ateganywa na Minisiteri y’ubihinzi n’ubworozi (MINAGRI), Polisi y’u Rwanda irasaba abaguzi kujya bitondera aho bagurira inyama kuko bimaze kugaragara ko  hari bamwe  bacuruza  inyama zangiritse  ku buryo zishobora gutera abantu uburwayi. Mu ijoro ryo ku itariki  22 Ukwakira,  Polisi ikorera mu murege wa Nyakabanda mu Karere […]

Umugabo wa Nyiramasuhuko n'abandi 12 ntibagikurikiranweho jenoside

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwamaze gushyingura dosiye ya Ntahobari Maurice na bagenzi be 12 bose batabaga mu Rwanda, bari bakurikiranweho jenoside yakorewe abatutsi, nubwo umugore we Nyiramasuhuko Pauline n’umuhungu we Ntahobari Shalom cyamaze kubahama. Uyu Ntahobari ukomoka i Butare wigeze kuyobora inteko ishinga amategeko ku ngoma ya Habyarimana, yababariwe hamwe na Major Kinyoni Stanislas ukomoka […]