Umugabo w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, Fille Mutoni ari we Edwin Katamba uzwi nka MC Kats yarakariye inshuti ze za hafi n’itangazamakuru ryo muri Uganda ariryoza ko kuwa 23 kwakira 2018 ryafashe iya mbere rigatangaza ko yatandukanye n’umugore we.
MC Kats yababajwe ahanini n’uburyo inshuti ze za hafi zafashe iya mbere zikabwira itangazamakuru uburyo uyu mugabo aca inyuma Fille kwibanira n’ihabara rye rituye ahitwa Makindye mu mujyi wa Kampala.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Katamba yavuze ko abakora ibi baba bagamije amaronko.
Ati” Ikigaragara ni uko ‘Show Biz’ irimo abantu batatubwiza ukuri kubera ko bazi ko batakaza amafaranga badukuraho.Batubwira ibidushimisha cyangwa ibitubabaza batitaye ku ngaruka bizivamo.”
Uyu mugabo akomeza agira inama abantu kwirinda abo babana agira ati” Iyo amafaranga ashize baragenda bakirirwa bakuvuga nabi. Itondere abo mubana. Bishobora gukiza ubuizima bwawe ejo hazaza.”

Katamba atangaje aya magambo nyuma yaho bimenyekanye ko ubwo Fille yerekezaga mu gitaramo mu Karere ka Gulu, Katamba yahise yerekeza Hoima n’umukobwa witwa Shadia maze bakarya iraha kakahava kugeza ubwo banararanye mu cyumba kimwe.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Muri iki gihe nibwo umwe mu nshuti za Fille wabonye ibi yaramuhamagaye amumenyesha ko umugabo we ari kumuca inyuma. Fille yagerageje guhamagara Mc Kats ndetse no kumwandikira ubutumwa bugufi biba iby’ubusa.
Uganda: Umunyarwandakazi Fille yatawe n’umugabo mu nzu
Uku gutandukana kubayeho nyuma yaho Katamba atangarije ko Fille yamuciye inyuma akaryamana n’umugabo uba mu Mujyi wa London witwa Nkuba Kyeyo.


