Perezida Kagame arashimira imbaga y’abanyarwanda n’abanyamahanga bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko ubwo yuzuzaga imyaka 61.
Ku wa Kabiri tariki ya 23 Ukwakira 2018, nibwo Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yari yujuje imyaka 61 y’amavuko, abantu b’ingeri zose, abanyarwanda n’abanyamahanga, bakaba bamwifurije isabukuru nziza, ari nako bamwifuriza kuramba, gukomeza neza urugendo ruganisha u Rwanda aheza,…
Umukobwa we, Ange Kagame, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “Isabukuru nziza kuri muzehe wanjye, ndagukunda data”.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperence, na we yagize ati “Isabukuru nziza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame . Warakoze kugoboka abanyarwanda mu gihe byari bikomeye. Tukwifurije kuramba u Rwanda ruracyabakeneye”.
Inshuti y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri Kaminuza ya Hartford, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joseph A. Olzacki, nawe yagize ati “isabukuru nziza Perezida Paul Kagame, wazanye urumuri, imiyoborere ndetse n’icyerekezo ku Isi, ni iby’agaciro kukwita inshuti, nkwifurije kuramba”.
Perezida Kagame akaba ashimira abamwifurije isabukuru nziza, abatangariza bongereye agaciro ku buzima bwe, ati “nifuje gushimira abo bose banyoherereje ibyifuzo byiza ku isabukuru yanjye y’amavuko, mwongereye agaciro kenshi ku buzima bwanjye, na njye mbifurije ibyiza kuri mwe mwese”.
Perezida Kagame yujuje imyaka 61 y’amavuko
Ku wa 23 Ukwakira 1957, nibwo Paul Kagame yabonye izuba, yavukiye i Nyarutovu mu cyahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo. Ubu aho yavukiye hitwa Umudugudu wa Buhoro. Yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989, ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.



