20250313040858000000

Ndayishimiye yahinduye abarimo ushinzwe ibikoresho bya gisirikare muri FDNB 

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yahinduye bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za gisirikare, ashyiraho umusirikare mushya ushinzwe ibikoresho bya gisirikare mu ngabo.

Bikubiye mu iteka rya Perezida Ndayishimiye ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mata.

Abo Ndayishimiye yahaye inshingano barimo Colonel Thierry Kabula wagizwe umukuru w’Ishami rishinzwe ibikoresho mu ngabo z’u Burundi, Col. Gordien Kazindu wagizwe umukuru w’Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Amakuru mu Ngabo z’u Burundi na Général de Brigade Desiré Manirakiza wagizwe umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo zirwanira ku butaka.

Barimo kandi Col. Jean Pierre Mbonyiyeze wagizwe umuyobozi wa Diviziyo ya Kane y’Ingabo zirwanira ku butaka, Col Jonas Sebushimike wagizwe umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Amahugurwa ya ba Ofisiye na Lt. Col Prosper Nihorimbere wagizwe umucamanza mu Rukiko rwa Gisirikare.

Iki cyemezo kirakurikira iturika ryabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe mu kigo cya gisirikare kizwi nka “Camp Base” giherereye i Musaga mu Mujyi wa Bujumbura.

Ni iturika ryateje impungenge zikomeye ku buryo ibikoresho bya gisirikare bibikwa, bicungwa kandi bikarindwa.

Muri iryo joro, humvikanye urukurikirane rw’iturika rikomeye ryakomeje kumvikana i Bujumbura mu masaha menshi.

Bamwe mu baturage bavuze ko babonye umuriro mwinshi n’umwotsi mwinshi, ndetse n’ibice by’ibisasu byaguye kure, bikangiza amazu no gutuma imiryango imwe n’imwe ihunga.

Ikigo cya gisirikare cya Camp Base kizwiho kubikwamo intwaro, ibitoro n’ibindi bikoresho bya gisirikare, giherereye mu gace gatuwe n’abaturage benshi.

Ibi byatumye ingaruka z’iturika zirushaho gukomera, bituma abaturage barushaho kugira ubwoba.

Nyuma y’iryo turika, umuvugizi w’igisirikare yatangaje ko byatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi mu bubiko bw’intwaro, ariko mu kiganiro giherutse guhabwa ikinyamakuru Yaga, Perezida Évariste Ndayishimiye yavuze ko nta mashanyarazi aba mu bubiko bw’ibikoresho bya gisirikare, ibyateye kwibaza ku bisobanuro byari byatanzwe mbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *