Mu mavugurura mashya ateganyijwe mu burezi bw’u Rwanda, abarimu bazajya bigisha mu mashuri abanza basabwe kuba bararangije nibura kaminuza. Ni impinduka REB ivuga ko zigamije kuzamura ireme ry’uburezi, cyane cyane ku rwego rw’ishingiro aho abana bigira gusoma, kwandika no kubara.
Ubuyobozi bwa REB buvuga ko gahunda yari isanzweho yo gutegura abarimu mu mashuri nderabarezi itagihagije, kuko imyaka itatu yonyine yigwaga nyuma ya Tronc Commun itakijyanye n’ibikenewe ku mwuga wo kwigisha muri iki gihe.
Ni muri urwo rwego hateganywa ko kwigisha mu mashuri abanza bizajya bisaba impamyabumenyi ya kaminuza, nk’uko bimeze no mu bihugu bimwe byo mu karere.
Izi mpinduka zije zinajyana n’andi mavugurura mu burezi, arimo gahunda nshya ya learning pathways, aho Leta ivuga ko byose bigamije kubaka umunyeshuri ufite ubumenyi bukomeye butangirira ku musingi mwiza.
Ni icyerekezo u Rwanda rwerekezamo cyo kugira abarimu bafite ubumenyi buhambaye kurushaho, mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi.


