Oda Paccy yirukanwe burundu mu ntore z'igihugu

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wagatatu tariki 24 ukwakira 2018, umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bwana Bamporiki Edouard, yatangaje ko yambuye burundu izina ry’ubutore umuhanzikazi Oda Paccy  kubera imyitwarire ye inyuranyije n’umuco w’ubutore.

Mu itangazo ryavuye mu biro bye Bwana Bamporiki yagize ati “Nshingiye ku bubasha mpabwa n’Umutoza w’Ikirenga wandagije Itorero; ndamenyesha Abanyarwanda ko uwari waratojwe agahabwa izina ry” ‘Indatabigwi icyiciro cya kabiri’ Uzamberumwana Odda Paccy; yambuwe izina ry’ Ubutore, kubera ko imyitwarire ye inyuranye n’umuco w’ubutore yari yaratojwe ndetse ihabanye n’imihigo yagiranye nabo bahuje izina ry’ubutore.” “Uhereye uyu munsi tariki ya 24 Ukwakira 2018, Uzamberumwana Odda Paccy si “Indatabigwi”.

pacc
Ibaruwa yirukana burundu Oda mu Ntore z’igihugu

Ibi bije nyuma yaho kuri uyu wakabiri aribwo uyu muhanzikazi yashyize hanze ifoto igaragaza ikibuno yamamaza indirimbo ye nshya izaba yitwa “Ibyatsi” gusa iyi foto ntiyavuzweho rumwe nabayibonye doreko yasakaye ku mbuga nkorambaga zitandukanye.

Oda Paccy aganira na igihe dukesha iyi nkuru yavuzeko ari uburyo bwo kwamamaza indirimbo ye nshya iyo foto ntakindi igamije,

Ati”ibiri kuri iriya foto n’ibyamamaza indirimbo yanjye igiye gusohoka kandi byose n’ubugeni no kuyiryoshya ntaho bihuriye n’ibyo umuntu ashobora gutekereza”

Si iyi foto yashyize hanze  ivugishije abantu gusa kuko ubwo aheruka gusohora inidirimbo ye yakoranye n’itsinda rya Urban Boyz yitwa “Order” yifotoje yikinze ikoma ku myanya y’ibanga ye, iyi foto nayo yavugishije abatari bake hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

PaccyOddy
Oda Paccy aheruka gushyira hanze ifoto yavugishije benshi

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *