Somalia: Abantu 30 biciwe mu makimbirane ashingiye ku butaka

Sangiza iyi nkuru

Abantu bagera kuri 30 muri Somalia biciwe mu mirwano yahuje imitwe 2 y’abarwanyi itavuga rumwe mu Ntara ya Sool mu majyaruguru y’iki gihugu nk’uko byemejwe n’abaturage ndetse n’abayobozi kuri uyu wa Kabiri, itariki 23 Ukwakira.

Amakuru aturuka mu bashinzwe ubuzima aravuga ko abandi bantu basaga 90 bakomeretse, aho bivugwa ko bamwe muri bo ari abaturage bahitanwe n’amasasu atari abagenewe (balles perdues).

Umuyobozi w’Intara ya Sool, Abdirashid Husein Arab, avugana na Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, yavuze ko iyo mirwano yatewe n’ibibazo bimaze igihe byo kurwanira ubutaka n’amatungo.

Leta ya Somalia ikaba yasabye impande 2 zihanganye guhagarika imirwano no gutangira ibiganiro bigamije amahoro.

Biravugwa ko aya makimbirane yabaye mu gihe Intara ya Sool igihanganye n’ibibazo by’ingaruka z’uruzuba rwinshi rwayibasiye ndetse n’intambara zagiye zihuza Intara ya Somaliland na Puntland zipfa akarere ka Tukaraq kari hagati y’izi ntara.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *