Uganda: Urukiko rwahaye igihano uwasambanyaga umwishywa akanamutera sida

Sangiza iyi nkuru

Umucamanza w’Urukiko Rukuru rwa Kampala, Alex Ajiji, yakatiye umusore w’imyaka 27 igihano cy’igifungo cy’imyaka 17 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya mwishywa we w’imyaka 9 akanamwanduza agakoko ka sida.

Uwahamwe n’icyaha, David kayondo, byemejwe n’abaganga ko ari we wasambanyije uyu mwana w’umukobwa wa mushiki we ubwe ndetse akamwanduza agakoko gatera sida nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Kayondo utuye muri Zone ya Nakulabye Hozana, yasabye urukiko kumugabanyiriza igihano kubera ko yemeye icyaha atarutesheje igihe ubwo yaburanishwaga.

Urukiko rukaba rwarabwiwe n’ubushinjacyaha ko uwahamwe n’icyaha yari yaragize umuco gusambanya mwishywa we buri gihe uko mushiki we yabaga adahari yagiye ku kazi.

Umushinjacyaha wa leta akaba yavuze ko Kayondo yasambanyije uyu mwana, amazina ye yagizwe ibanga, inshuro nyinshi kuva mu 2015 kandi yari azi neza ko afite ubwandu bwa sida.

Uyu mwana wafatwaga ku ngufu we akaba yaravuze ko nyirarume yamuteraga ubwoba avuga ko azamugirira nabi naramuka amureze mu buyobozi.

Kera kabaye ariko kubera agahinda, uyu mwana yafashe icyemezo cyo kubwira iri hohoterwa yakorerwaga umwe mu baturanyi babo, uyu nawe abibwira nyina w’umwana birangira Kayondo atawe muri yombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *