Abanyarwanda babarirwa muri 20% ngo ntibazi ibijyanye n’uburenganzira bwabo, aho Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDH) ivuga ko mu ngamba zayo za 2018-2023 izibanda ku bukangurambaga bugamije kumenyesha abantu uburenganzira bwabo mu rwego rwo kugabanya iyi mibare itari mito.
Umuyobozi wa CNDH, Nirere Madeleine avuga ko Abanyarwanda 80% ari bo basobanukiwe ibijyanye n’uburenganzira bwabo mu gihe 19,6% batabuzi. Ati: “ Ibi bisobanuye ko imbaraga mu bukangurambaga ku burenganzira bwa muntu zigomba kongerwa. ”
Madamu Nirere avuga ko mu birego bakiriye mu myaka 5 ishize, ibyinshi bifitanye isano n’uburenganzira ku mutungo, ku burezi, ku butabera, ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko birebana n’abana n’amakimbirane yo mu ngo.
Kuri iki kijyanye n’abana, Nirere avuga ko ibibazo byo guta amashuri no gufatirwa ku ngufu ku mashuri bikiri ingorabahizi. Ngo nubwo kenshi ababikora bahanwa ikibazo cy’impozamarira kigumaho.
Nirere akaba asaba ubufasha bwihuse ku bageze mu zabukuru aho avuga ko ingo basuye basanze nta bushobozi zifite nk’aho atanga urugero rw’uko benshi muri aba batabasha kugenda batabasha kubona imbago cyangwa utugare bagendamo bicaye nk’utw’abarwayi. Aba ngo bakaba bakeneye ubufasha nk’uko abishimangira.
Umunyamabanga Mukuru wa CNDH, Dr Emmanuel Nibishaka, avuga ko ubushobozi bwo kwakira ibirego bwiyongereye kandi ko ibibazo by’abagera kuri 91.5% bakiriye komisiyo irimo kubikurikirana.
Ibibazo byakemuwe kandi nabyo ngo byariyongereye nk’aho hagati ya 2013-2014, mu birego 1116 byakiriwe hakemuwe gusa 654 cyangwa se 58.6%, ariko hagati ya 2017-2018, mu birego 1488, ibigera ku 1341 cyangwa se 77% byabyo byakemuwe.
Dr Nibishaka avuga ko komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yahuraga n’ikibazo cy’uburyo buhagije bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo komisiyo iba yasabye inzego za leta, aho avuga ko inyigo yagaragaje ko iyi komisiyo nta buryo yari ifite buhoraho bwo kuvugana n’izindi nzego zakiriye ibyo yazisabye ngo imenye niba koko byashyiwe mu bikorwa.
Ni mu gihe Inshingano z’ibanze za CNDH ari uguteza imbere no kurinda uburenganzira bwa muntu mu gihugu.


