Kigali: Ikirayi kirarya umugabo kigasiba undi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye mu turere tugize umujyi wa Kigali bavuga ko batakirya ibirayi bitewe n’uburyo bihenze muri iyi minsi. 

Abaturage bavuga ko ibiciro Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano zayo yashyizeho atari byo bikurikizwa ku masoko bityo kwigondera iki kiribwa bikaba atari iby’ubonetse wese.

Umwe mu baturage b’akarere ka Gasabo, Divine Nikuze yatangarije TNT ko we n’umuryango we bahinduye umuvuno w’ibyo kurya kuko ngo ibiciro by’ibirayi byazamutse bikabije.

Yagize ati” Aho ntuye, ikiro cy’ibirayi bito kandi bitari byiza ikiro ni 350 Rwf. Ubu kurya ibirayi ni ugukoresha ibirori”

Kugeza ubu ikiro cy’ibirayi bya Kinigi kiragura hagati ya  450 Rwf kugeza kuri  600 Rwf mu mujyi wa Kigali. Ibi binyuranye n’amabwiriza yashyizweho  na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ifatanyije n’izindi nzego bireba muri Kanama 2018, yavugaga ko  igiciro cy’ibirayi bya Kinigi ari  hagati ya 255 Rwf na 265 Rwf.

Abafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’ibirayi bavuga ko ibiciro biri mu mabwiriza ntaho bihuriye n’ukuri kuri ku isoko kandi ko bidashobora kubaho bidahindagurika.

Aba bacuruzi bavuga ko ibi biciro basabwa kugurisha ibirayi  ntaho bihuriye n’ibyo baba baranguyeho.

Umwe muri aba, Pascal Ndayambaje  ukorera mu isoko rya Kimironko avuga ko amaze gucibwa asaga 230,000 Rwf bitewe n’iki kibazo.

Ati” Ikiro cy’ibirayi tuba twakiranguye hagati ya 350 Rwf na 450 Rwf nyuma tugasabwa kukigurisha 265 Rwf. Muri ekonomi, ibiciro bigenwa n’isoko; niba ikintu gikenewe cyane ibiciro birazamuka,gutyo nyine”

Umuyobozi wa Koperative y’Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Nyabihu, Jean Damascene Ntawushobora avuga ko iki kibazo cy’ibura ry’ibirayi cyatangiye mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka bitewe n’uruzuba rwacanye rukangiza umusaruro.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Visenti Munyeshyaka yavuze ko ibiciro byashyizweho byagendeye ku nyungu ya buri wese uhereye ku muhinzi kugeza ku muguzi.

Ati” Twashyizeho ibiciro ku buryo umuhinzi yunguka 25% kuri buri kiro cy’ibirayi. Ibi bigamije gukumira abamamyi banyunyuza imitsi y’abahinzi”

Minisitiri Munyeshyaka yaburiye  abacuruzi  batubahiriza aya mabwiriza ko ibihano bikarishye bibategereje.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *