Ku mugoroba wo kuri uyu wa 3 tariki ya 9 Ugushyingo 2016, itsinda ry’abafundi n’abayedi ryarwanye n’Abashinwa babakoreshaga nyuma yo kwanga kubishyura amafaranga bakoreye bamwe bakomerekera bikomeye muri iyo mirwano.
Nk’uko bitangazwa na bamwe muri abo bakozi b’Abanyarwanda, ngo bamaze ibyumweru hafi 2 bakorera abo bashinwa mu bikorwa bijyanye n’ubwubatsi mu murenge wa Remera mu kagari ka Nyarutarama, ariko nyuma abo bashinwa babakoreshaga banga kubishyura kandi akazi kabo karangiye.
[ad id=”44145″]
Aya makimbirane yaje gukururwa no kutishyurwa ku ruhande rw’abanyarwanda, yaje gukurura imirwano ikaze ndetse habamo no gukomeretsanya ku mpande zombi ku buryo bamwe bahakuwe bajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Kibagabaga.
Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu, yatangaje ko kugeza ubu nta numwe mu barwanye ufunze kuko n’abari batawe muri yombi baje kurekurwa nyuma yo gusanga bose bagize uruhare muri iyo mirwano, ahubwo bagakoreshwa ibiganiro byumvisha buri wese uburyo agomba kuzuza inshingano ze mu mahoro.
[ad id=”44145″]
Iyi mirwano ibaye mu gihe abashinwa bavuzweho incuro zitari ncye guhohotera abanyarwanda babakorera ndetse no kwanga kubishyura mu bikorwa byabo bya buri munsi bakorera mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


