Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster, yataye umuhanda yinjira mu nzu ikorerwamo ubucuruzi yangiza ibikoresho birimo mudasobwa (computers) n’ibindi bitandukanye.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 06 Ugushyingo 2018, ahagana saa tatu na mirongo itatu n’itanu z’ijoro (21:35), i Nyamirambo mu gace ka Biryogo, nibwo imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa coaster, pulaki RAD 536 B, yinjiye mu nzu isanzwe ikorerwamo ibijyanye no gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga (Electronics) birimo telefoni,camera,mudasobwa,… ndetse no gutunganya amashusho n’amafoto (studio), yangiza bimwe mu byari birimo.
Bivugwa ko icyateye iyi mpanuka, ari umushoferi wahungaga moto zaturukaga mu mu handa wo kwa Mutwe, birangira nawe yisanze mu gikuta cy’iyo nzu.
Nduhungirehe Djuma, usanzwe akorera muri iyi nzu, mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com yavuze ko yahamagawe kuri telefoni saa tatu na 35 , akabwirwa ko imodoka yinjiye mu nzu akoreramo.
Yagize ati: “ bibaye nonaha nibwo bambwiye ko imidoka yinjiye mu kazi kacu nzamuka ubwo, ubu ibintu byacu byangiritse birimo amamashini, ama-camera n’ibindi.”
Mu byangiritse harimo imashini 2 na camera n’ibindi bikibarurwa…
Amafoto agaragaza uko imodo yinjiye muri iyi nzu ikangiza ibintu byari biyirimo





