Kigali: Louise Mushikiwabo, umwe mu banyacyubahiro bifatanyije n'u Rwanda mu birori byo kwibohora

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga  Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF,  Louise Mushikiwabo, ni umwe mu banyacyubahiro bahagarariye ibihugu byabo na za Guverinoma, imiryango mpuzamahanga n’ibindi, bari i Kigali aho bifatanya n’Abanyarwanda mu biroro by’isabukuru y’imyaka 25 rumaze rwibohoye.

Kimwe n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu birindwi, Louise Mushikiwabo wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda mbere yo kuyobora OIF, yasesekaye i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2019, yakirwa ku kibuga cy’indege n’abayobozi batandukanye.

mushikiw
Mushikiwabo yakirwa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina M. Chantal

Abayobozi barindwi b’ibihugu bya Afurika baraye bageze i Kigali aho bagiye kwitabira ibi birori by’umunsi wo kwibohora” wizihizwa kuri uyu wa kane, tariki ya 4 Nyakanga.

ca
Faustin Archange Touadera yakirwa ku kibuga cy’indege i Kigali

Umuyobozi wahageze mbere ni Perezida Faustin Archange Touadera wa Repubulika ya Centre Afrique, yakurikiwe na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe na Hage Geingob wa Namibia, nkuko bitangazwa na leta y’u Rwanda.

sl
Julius Maada Bio, Perezida wa Sierra Leone ubwo yageraga i Kanombe

Abandi bageze i Kigali ni Perezida Faure Gnassingbé wa Togo, Visi Perezida wa Nigeria Yemi Osinbajo, Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leone na Perezida Eric Masisi wa Botswana.

Ku nshuro ya 25, u Rwanda rurizihiza umunsi wo kwibohora, mu birori bibera kuri sitade Amahoro i Kigali. BBC itangaza ko ba Perezida b’ibihugu bituranyi by’u Burundi na Uganda, batitezwe kugera i Kigali uyu munsi kubera umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

zimba
Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa, yakirwa i Kigali

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *