Kigali/Nyakabanda: Banejejwe n’uko mu 25 ishize ahitwaga mu Rutoki hari iterambere

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Nyakabanda 2, Umurenge wa Nyakabanda, ho mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, bavuga ko banezezwa no kuba imyaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye, muri uyu mudugudu hatakirangwa indaya n’ibisambo, ahubwo ubu hakaba hari ibikorwa by’iterambere.

Bavuga ko Kirwa bayituyemo mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi, ngo kari agace karimo urutoki rwinshi n’ibihuru, haba amabandi ashobora kuhicira umuntu n’indaya nyinshi, ariko ibyo byose bikaba byarahavuye, ubu hakaba hari imihanda ya Kaburimbo, inzu zijyanye n’icyerekezo, Hoteli,….

Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’aba baturage, bashima Leta y’ubumwe ikomeje kubagezaho ibi bikorwa by’iterambere, mu 25 ishize ubuzima bw’abaturage by’umwihariko abo muri Kirwa, bukaba bwarahindutse mu buryo budasanzwe.

DSC 5331
Sekamana avuga ko mu myaka 25 ishize iterambere rimaze kugera muri Kirwa ari iryo kwishimira

Sekamana Silas w’imyaka 56 asobanura impinduka z’aho batuye mu myaka 25 ishize, yagize ati “Ubundi aha kera hahoze hitwa Rudakabukirwa nyuma haza kwitwa mu Rutoki mbere yo kuba Kirwa, hahoze insina n’amakawa, habaga indaya cyane n’ibisambo, kuva 1996 habaye impinduka, habaga utuzu tw’utujagari, zimwe zisakaje amadebe, ariko Leta y’ubumwe yarabihinduye, ubu hari inzu zisobanutse, urabona ko rwose twabonye hoteli, dufite kaburimbo,…”.

Mukankiko Josephine, ni umukecuru w’imyaka 65 y’amavuko, arunga mu rya Silas, ko muri uyu mudugudu haberaga urugombo cyane, ari ahantu h’ibihuru n’intoke.

Ati “Waratambukaga nka nijoro ukumva umuntu agukubise ibuye, ni byinshi cyane byatumaga umuntu agira ubwoba, urutoki rwinshi rwarahabaga, nta muntu warwicishagamo, hitwaga mu Rudakabukirwa, muri iyi myaka 25 ishize, iterambere ryinjiye muri Kirwa, tumeze neza, hari imihanda, kaburimbo, amavuriro, ubu nta kibazo dufite urutoki rwarahavuye, hubatswe inzu nziza, abana bacu bariga,…”.

DSC 5334
N’ubwo ashaje, Josephine ashimangira ko na we ku giti cye hari ibyo yagezeho by’iterambere

Akomeza avuga ko mbere ya 1994, bari mu bujiji bukabije, ati “Ni bake bajyaga ku ishuri kubera ubujiji twarimo, twari tumeze nk’abari mu Rudakabukirwa koko, twari tumeze nk’abari mu gihuru, ubu iterambere ryatugezeho n’umugore arajya ku nda imodoka ikaba imugezeho ikamujyana kwa muganga, abana bacu bafite za mituweli, nyuma ya jenoside twabonye amajyambere, Kagame yaduhaye iterambere ubu umugore afite ijambo, nyuma ya jenoside n’ubwo nshaje ariko nashoboye kwiteza imbere mba iwanjye, ndi n’umuyobozi, ndi umwunzi, nkaba no mu iterambere ry’abagore”.

B. Vincent w’imyaka 62, yigeze kuba nyumbakumi afite ingo ayobora, iyo avuga amateka y’aha atuye, avuga ko rwari urugamba rukomeye rwo guca indaya n’amabandi yabaga muri aka gace.

Uyu musaza ashimangira ko iterambere bagezeho muri iyi myaka 25 ishize u Rwanda rubohowe, ari ntagereranywa.

DSC 5340
Uyu musaza wabaye muri uyu Mudugudu hakitwa mu Rutoki avuga ko ubu hari umutekano uhagije

Ati “Turakora umuganda, umugoroba w’ababyeyi, igitondo cy’isuku, dufite igikoni cy’imirire ku rwego rw’umudugudu, mbese Leta y’ubumwe ibyo yadufashije kugeraho muri iyi myaka 25 ishize ni ibitangaza, turaryama tugasinzira, nta ndaya zikirara zidutesha umutwe cyangwa ngo hagire uwamburwa kuko amatara arara yaka kuri buri gipangu”.

Umuyobozi w’uyu Mudugudu wa Kirwa, Tuyisenge Aimable Sandro, avuga ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishize rubohowe n’ahahoze hitwa mu Rutoki harateye imbere.

Ashimangira ko n’ubwo hari hagereye Sitade [Stade Regional Nyamirambo], iterambere ryaho ryari rikiri hasi.

Ati “Kirwa dufite iterambere rishingiye ku nkingi zose za Guverinoma, ari ubukungu ugereranije n’uko byari bimeze mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi, ritandukanye n’ubu, dufite amaduka, insengero zijyanye n’igihe, sitade n’ubwo yahahoze yaravuguruwe, hano hahoze hitwa mu Rutoke, nta matara yahabaga, habaga ibyondo ariko umuturage ava mu rugo akagera aho ategera bisi agendera muri kaburimbo gusa”.

Aimable akomeza avuga ko hari bimwe mu bikorwa abaturage ubwabo bakora badategereje ko ari Leta izabikora, aha avuga ikiraro bagiye kubaka, ubwiherero bagiye bubakira abatishoboye, Mituweli batangira abaturage batishoboye n’ibindi. Ati “Ni bwa bumwe twatojwe”.

DSC 5376
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kirwa, Tuyisenge Sandro Aimable

Avuga ko intego yabo ari uguhora baza ku isonga. Ati “ Kirwa duhora turi aba mbere, nta ndaya n’abasinzi bakihaba, gahunda za Leta duhora ku isonga, dufite irondo ry’umwuga, ejo twari kuri sitade twambaye imipira isa na bandelori, Mituweli tuza mu ba mbere, byose usanga dukorera hamwe kugira ngo dukomeze dutere imbere, ahari hazwi nko mu Rutoki si ho h’ubu”.

Aimable arashima Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wegereje abaturage amajyambere, ari nako asaba abaturage ayobora gukomeza ubufatanye mu gusigasira iri terambere rimaze kugerwaho.

B1
Bashima Umukuru w’igihugu wahaye umuturage ijambo

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *