Mu rwego rwo guteza imbere umurimo w’ Imana , Senior Pastor w’ Itorero Potter’s Hand Ministry, Jimmy Muyango yateguye gahunda yo kumurika igitabo yise “The Pathway to Destiny” .
Muri iki gitabo “ The Pathway to Destiny”, dukenekereje mu Kinyarwanda “ Inzira igana ku mugambi Imana igufitiye ,Pst. Jimmy Muyango yifashisha ibyanditswe ahumuriza abantu bose bashobora kuba baragize intangiriro mbi bigatuma bahora bicyuza ku buzima bwabo bwahise ndetse bahora baboshwe n’ ibibi banyuzemo bigatuma bahora bibaza aho bagana.
Mu kwandika cyangwa se mu gukosora ku nshuro ya kabiri « The Pathway to Destiny », Pst. James yishingikirije ijambo ry’ Imana ariko n’ amahame nshingiro mu icungamushinga mu gusobanura ubuzima bwe hano ku Isi nk’ umugambi w’ Imana.
Avuga ko iyi myimerere niyo ituma umuntu yakwizere ko Imana yamuteguriye ibyiza nubwo yatangira nabi cyangwa ubuzima bukamusiragiza kugeza naho yiheba.
“Mwibuke ko iherezo ry’ ikintu riruta intangiriro ryacyo”nk’ uko byanditswe mu Mubwiriza 7: 8 (a).
Iki gitabo kizafasha umuntu wese ufite inyota yo kumenya ubuzima bwe bw’ ejo ndetse inifuza cyane kugira iherezo ryiza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
« The Pathway to Destiny » gikubiyemo ibyifuzo by’abapasiteri bakomeye mu Rwanda bagisomye barimo Antoine Rutayisire, Charles Mugisha, Joel Sengoga, Laurent Mbanda, Umunyakenya, John Nganga, Umwongereza, Kingsley K. Alfred na Steve Sonderman w’Umunyamerika.
Abazitabira umuhango wo kukimurika uzabera muri Serena Hotel tariki 30 Ukuboza, bazasusurutswa n’indirimbo z’umuhanzi Mbonyi Israel, umaze kwigarurira imitima ya benshi. Biteganyijwe ko kwinjira bizaba ari ubuntu.
Pasiteri Jimmy Muyango ni umushumba w’Itorero rya ‘Potter’s Hand ryatangiye gukorera mu Rwanda mu 2013, rikaba rifite icyicaro mu Kerere ka Kicukiro.
Yize mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda muri Koleji y’ubumenyi n’Ikoranabuhanga(KIST) mu bijyanye n’ubwubatsi aza gukomereza amasomo yo ku rwego rwa Masters i Pretoria muri Afurika y’Epfo mu bijyanye n’imicungire y’imishinga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Pst. Jimm Muyano yakoreye inzego zitandukanye zirimo iza leta, imiryango nterankunga na Banki y’Isi mbere y’uko ahamagarirwa umurimo w’Imana. Ni umugabo washyingiranywe n’umugore witwa Sandra Umulisa akaba afite abana bane aribo Tona, Tunga, Tanga na Toza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Assumpta Gema/Bwiza.com


