Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2025, yerekanye abagabo batatu yataye muri yombi nyuma yo kugaragara mu mashusho yafatiye mu Rwampara ho mu karere ka Nyarugenge bakorera umuturage ubugome.
Abafashwe ni Gatari Edmond uzwi nka ‘Black’ w’imyaka 38 wabwiye Polisi ko acuruza butiki; Hakizimana Jacques uzwi nka ‘Claude’ w’imyaka 33 akaba acuruza Tofu na Rurangwa Jean Paul uzwi nka ‘Mchezaji’ ufite imyaka 40.
Ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri ni bwo Polisi yemeje ko yamaze kubafata.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko Polisi yahisemo kwerekana bariya bagabo mu rwego rwo guhumuriza Abanyarwanda.
Ati: “Abanyarwanda bifuzaga kumenya icyakozwe, bifuzaga kumenya icyo Polisi iri gukora kuri ubu bugizi bwa nabi bwagaragaye ku mbuga nkoranyambaga. Ni muri urwo rwego twifuzaga kubereka ko hari icyo twakoze kandi ni inshingano zacu.”
Polisi kandi ivuga ko umukobwa witwa Nyampinga wagaragaye mu mashusho atemwa atari we bariya bantu bagiriye nabi gusa, kuko hari n’undi witwa Maniriho na we wahohotewe na bo.
Aba bombi ngo bameze neza nyuma yo kwitabwaho n’abaganga.
Polisi kandi yavuze ko muri bariya bagabo harimo babiri bari bari bamaze igihe gito bavuye muri gereza aho bari bafungiwe ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa no gukorsha ibiyobyabwenge.
Uru rwego rwavuze ko ruzakorana n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo bakorerwe dosiye mbere yo gushyikirizwa ubushinjacyaha.


