Kigali: Rwari rwabuze gica hagati ya Polisi na shoferi utumva utanavuga

Sangiza iyi nkuru

Umushoferi warutwaye imodoka ariko afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yafashwe na polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) kumvikana biba ihurizo.
 
Hari mu masaha y’igicamunsi ahagana saa 15h20 zo ku wa 8 Kanama 2017, mu mujyi wa Kigali, ahazwi nko kwa Rubangura, niho polisi yahagarikiye abasore 2, bari mu modoka isanga bose bafite ubumuga.
Hari abantu bakikije abapolisi bashinzwe umutekano mu muhanda, hamwe n’abasore babiri buri ruhande ruca amarenga urundi narwo rugaca ayandi rwabuze gica.
Ku ruhande rumwe aba basore bari mu modoka ,umwe yagaragazaga icyangombwa cy’uko afite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, mu gihe mugenzi we na we yakoreshaga amarenga anagaragaza uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rwatangiwe mu Bubiligi ariko na we ari kwa kundi agerageza gutangariza Polisi ko atumva ntabe abasha no kuvuga.
Umunyamakuru wa Bwiza yagerageje kuganira n’aba basore ababaza uko bumva ikibazo, basubiza ko ku bwabo [ baca amarenga ] batumva ikosa barimo kuko n’ubwo batwaye imodoka batumva batanavuga ,ko bihagije kuba bakoresha uturebanyuma [ Retroviseurs /Side mirrors ] , ko rero ku bwabo bumva nta kibazo ku ruhande rwabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri iyi ngingo Bwiza.com yavuganye n’umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, avuga ko byaje kurangira babagiriye inama barabareka.
Agira ati “ Twabahagaritse bisanzwe tubagira inama tunabasobanurira ko bitemewe gutwara ikinyabiziga mu Rwanda utumva utanabasha kuvuga hanyuma turabareka ”
Ku kibazo cy’uko abapolisi bo mu muhanda byagakwiye ko bahabwa amahugurwa yo kuvugana n’abafite ubwo bumuga hakoreshejwe amarenga, yasubije agira ati ““Nawe wabyandika uko wabibonye “.
Rwari urugero rufatika rw’ingorane abamugaye bahura nazo ku ruhande rumwe ndetse nta n’uwabura kuvuga ko n’abatanga serivisi ubwabo bibabera ihurizo mu gihe baba badafite ubumenyi bwo kuvugana na bo hakoreshejwe amarenga.
Iki kandi kikaba ari ikibazo usanga mu nzego zitandukanye zitanga serivisi rusange, yemwe no mu bikorera ku giti cyabo.

L2
Nsabiyumva Jules afite ubumuga bwo mu kiciro cya 2

L3
Ku cyapa kwa Rubangura niho polisi yari yafatiye aba basore

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Eugene David Marshall / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *