Kigali: Ubuyobozi busanga inzego zifite imiturire mu nshingano zikwiye korohereza abashaka kubaka

Sangiza iyi nkuru

Mu nama iheruka muri iki cyumweru dusoje y’abayobozi batandukanye mu mujyi wa Kigali ndetse n’abafatanyabikorwa bawo, basabye ko ibigo bifite ibyangombwa by’imiturire mu mujyi mu nshingano zabyo bikwiye korohereza abashoramari ku bijyanye no kubona ibyangombwa byo kubaka kuko kuba bikigoye bigira ingaruka nyinshi ku mujyi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iyi nama, byagaragaye ko ibigo birimo WASAC, REG ndetse n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere RDB bisa n’ibigenda biguruntege mu korohereza abashaka ibyangombwa byo gutura n’ibindi bibiherekeza kuko abashaka kubaka bategereza igihe kirenze icyagenwe ntarengwa.
Busabizwa Parfait, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu yagize ati “twifuza ko igihe ntarengwa cyo kuba abashaka kubaka bamaze kubona icyangombwa cyagabanuka ndetse n’inzira bicamo zikagabanywa kuko ari bimwe mu bidindiza ibikorwa by’imyubakire.”
Ibi yabigarutseho mu gihe iminsi yagenwe yo kuba umuntu yamaze kubona icyangombwa cyo kubaka ari ibyumweru 3 gusa, ariko ngo akenshi igatinda kugeza ku gihe kingana hafi n’amezi 3. Ibi ngo bikaba ari bimwe mu bigomba gukemuka vuba.
Uretse kuba ibyangombwa by’imyubakire bitinda kuboneka, ngo binaca mu nzira nyinshi zishobora kugera kuri 15 bityo na byo bikaba ari bimwe mu bibadindiza.
Kuba ibikorwa by’ubwubatsi mu mujyi wa Kigali bitinda kubera ibyangombwa bigoranye, ni bimwe mu bituma umujyi wa Kigali uza mu myanya ya kure ku rutonde rusanzwe rukorwa na Banki y’isi mu korohereza abashoramari, kuko hanarebwa uburyo uwo mujyi worohereza abashoramari ku kijyanye n’imyubakire.
Mugisha Fred, umuyobozi ushinzwe impushya z’ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali agira ati”abashoramari baramutse boroherejwe, Kigali nayo yagira amanota meza nk’indi mijyi kuko ibi nabyo ari bimwe mu bigenderwaho.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku rutonde ruheruka rwakozwe na Banki y’isi ku kijyanye no korohereza abashoramari, Kigali iza ku mwanya w’158 mu mijyi 190 ku isi mu mwaka wa 2017. Ibi ngo bigaterwa no kuba uyu mujyi utorohereza abashoramari.
Kimwe n’abandi bayobozi batandukanye bari bateraniye muri iyi nama, basabye ko ibigo bifite iterambere ry’imyubakire mu nshingano zabyo bikwiye kuvugurura serivisi bitanga kugirango ababigana barusheho kwisanga no kwihutisha ibikorwa byabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *