Perezida wâinteko yâabacamanza yikuye mu rubanza nkuko yari yabisabwe mu iburanisha ryâibanze ryabereye mu Rukiko Rukuru rukorera i Nyamirambo ryabaye tariki ya 26 Nzeri 2022, ubwo yari abisabwe n’abunganira Me MHAYIMANA Isaie bari bamusabye kwikura mu rubanza kuko batamwizeyeho ubutabera mu rubanza baburana n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.
Abo ku ruhande rwa Me MHAYIMANA baburanaga n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, basobanuye ko inteko bahawe ngo iburanishe urubanza ari yo yabarenganyije mbere, bikanatuma Urukiko rwâIkirenga rusaba ko urubanza ruzasubirwamo ku mpamvu zâakarengane. Ibi ngo ni byo byatumye bandikira Perezida wâurukiko basaba ko iyi nteko itagaruka mu iburanishwa kuko ibiburanwa bisa nâibya mbere 95%, basabye umucamanza ubwe kwikura mu rubanza kugira babone kwizera ubutabera.
Mu ibaruwa yanditswe tariki ya 05/10/2022, nâUmucamanza Mukabalisa Ruth , wari anakuriye inteko iburanisha yavuze ko ashingiye ku ngingo ya 104 yâItegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 yivanye mu rubanza.
Ati : âNshingiye kubiteganywa nâingingo ya 104 yâItegeko No 22/2014 ryo ku wa 29/04/2018 , itegeko ryerekeye imiburanishirize yâimanza zâimbonezamubano, izâubucuruzi, ,izâumurimo nâizâubutegetsi, iteganya ko , iyo umucamanza asanze harâimwe cyangwa nyinshi mu mpamvu avuzwe mu ngingo ya 103 yâiri tegeko imureba, yivana mu rubanza abimenyesheje Perezida wâUrukiko mu nyandiko.Izindi mpamvu zitari izo , umucamanza azigena akurikije ubushishozi bwe nazo akazimenyesha perezida wâurukiko mu nyandiko, bityo mu nyungu zâubutabera , nâubwisanzure bwâababuranyi mu miburanire yâurubanza nivanye mu rubanza RAD DOO12/2022/HC/KIG.â
Ibaruwa yandikiye perezida w’Urukiko yikura mu rubanza




2 Responses
Kigali: Umucamanza yikuye mu rubanza kuko batari bamwizeyeho ubutabera
Uyu musaza ni matatizo. Nagire asezererwe mu rugaga.
Wagirango nawe yatuye Kangondo
Kigali: Umucamanza yikuye mu rubanza kuko batari bamwizeyeho ubutabera
Uyu musaza ni matatizo. Nagire asezererwe mu rugaga.
Wagirango nawe yatuye Kangondo