Kigali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gukorera iyicarubozo abana batatu

Sangiza iyi nkuru

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi umugabo witwa Gashema Emmanuel w’imyaka 39 y’amavuko, ukurikiranyweho gukorera iyicarubozo abana batatu yakubise yarangiza akanabashimuta .
Uyu mugabo utuye mu kagari ka Rwampara mu murenge wa Nyarugenge , akarere ka Nyarugenge yafashwe ku italiki ya 6 Ugushyingo uyu mwaka wa 2016, akurikiranyweho kuba yarakoreye iyicarubozo aba bana ashinja kumwiba amafaranga 27,500 n’agakapu ko mu ntoki, yaburiye mu modoka yari yahagaritse mu gace k’iwabo w’aba bana, ubwo yari yatashyeyo ubukwe ku wa gatandatu ushize.
[ad id=”44145″]
Polisi itangaza ko, aba bana bari mu kigero cy’imyaka 14,10 n’imyaka 9 bakomoka mu murenge wa Nzige, akarere ka Rwamagana, akaba ari ho yabakuye mu gicuku cyo ku italiki 5 Ugushyingo, nyuma yo kubakubita yarangiza akabatwa ahagenewe gushyira imitwaro mu modoka akabazana i Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police(SP) Emmanuel Hitayezu, avuga ko nyuma yo kubageza I Kigali, uyu mugabo yabonye bameze nabi kubera inkoni bari bakubiswe, akigira inama yo kubajyana ku kigo nderabuzima cya Rwampara, atinya kubaha abaganga bari baraye izamu, niko kubasigira umuzamu w’ikigo akitahira.
SP Hitayezu agira ati:”Ibi bikimara kuba , twabonye amakuru y’uko hari abana batatu bavanywe mu karere ka Rwamagana bari ku kigo nderabuzima ariko bigaragara ko bakubiswe kandi badafite ubitaho kuko uwabazanye yahise yigendera.”
[ad id=”44145″]
Yakomeje agira ati:” Iperereza ryahise ritangira muri icyo gicuku maze mu ma saa yine za mugitondo ku italiki 6 Ugushyingo, hafatwa Gashema Emmanuel , ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge mu gihe abana bahise bajyanwa ku kigo Isange One Stop Center ku Kacyiru ngo harebwe uburemere bw’ibyo baba barakorewe maze bafashwe.”
Kuri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, SP Hitayezu avuga ko mu buryo ubwo ari bwo bwose, nta muntu ufite uburenganzira bwo kwihanira mu gihe hari inzego zishinzwe kurenganura no guhanisha uwaba yakoze ikinyuranyije n’amategeko cyose
Aha yagize ati:”Uretse ko ari n’abana, n’umuntu mukuru ntakwiye gukubitwa no gutwarwa ahagenewe imitwaro mu modoka tutitaye ku cyo yaba yakoze. Inzego zo kwiyambaza zirimo na Polisi zirahari kandi kuri buri rwego.”
Yahamagariye abanyarwanda hirya no hino mu gihugu guhamagara kuri 3512 bagatanga amakuru muri Polisi, hagamijwe kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa abana, uyu ukaba ari umurongo wa telefoni utishyuzwa wahamagara igihe cyose.
Ingingo ya 218 ivuga ku byo kubabaza umwana bikabije, kumujujubya cyangwa kumuha ibihano biremereye. Ivuga ko umuntu wese ubabaza umwana bikabije, umujujubya cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa se bitesha agaciro, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).
Iyo kimwe mu byaha bivugwa mu gika kibanziriza iki kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000). Iyo icyo cyaha kimuviriyemo urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *