Kigali: Umuhungu akekwaho gusambanya nyina w’imyaka 65

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu w’imyaka 41 y’amavuko witwa Bakundukize Fils, utuye mu Kagari ka Nyaburiba, Umurenge wa Jali mu Karere ka Gasabo k’Umujyi wa Kigali, avugwaho gufatirwa mu cyuho ubwo ngo yaba yari amaze gusambanya nyina w’imyaka 65 y’amavuko.

Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kirehe uyu muryango utuyemo, ari we watanze amakuru mu masaa yine yo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2020, abashinzwe umutekano bakajya gutabara uyu mukecuru wabanaga na Bakundukize mu rugo.

Hanyuma ngo: “Basanga koko umukecuru agitaka, ababwira ibimubayeho n’umuhungu akiri aho.”

Bwiza.com twahamagaye Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry ntiyaboneka. Gusa amakuru ahari avuga ko Bakundukize yashyikirijwe uru rwego , akaba afungiwe kuri Sitasiyo nto yarwo ya Gatsata.

Amakuru y’uko Bakundukize afunzwe kandi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Ndanga Patrice wavuganye na Umuseke, ati: “Twabimenye ndetse ukekwaho twamufashe tumushyikiriza RIB.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *