Kopi y'icyemezo cya RRA yemeza ko iyi moto ari umutungo we

Kigali: Umumotari ntiyumvikana na Polisi kuri moto yagurishijwe muri cyamunara

Sangiza iyi nkuru

Umumotari witwa Twahirwa Jean Claude utuye mu karere ka Nyarugenge ntiyumvikana na Polisi y’u Rwanda kuri moto avuga ko yagurishijwe muri cyamunara mu mwaka w’2018, nyuma yo kumara umwaka urenga yibiwe i Gikondo mu karere ka Kicukiro.

Twahirwa yatangarije BWIZA ko tariki ya 28 Mata 2017 yibwe moto ye ya TVS VICTOR GLX125 yari ifite plaque RC171G, ahamagarwa n’umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) muri Mata 2022, amubaza niba akiyifite, na we amusubiza ko yayibwe mu myaka itanu ishize.

Umukozi wa RRA ngo yamubwiye ko iyi moto yafashwe, iri kuri sitasiyo ya Polisi ya Byimana mu karere ka Ruhango, amusaba kujyayo agatanga ibisobanuro, kuko hari undi wavugaga ko ari we nyirayo.

Yagize ati: “Uburyo yafashwemo, nagiye kumva numva umuntu arampamagaye. Arambaza ati ‘moto plaque ifite RC171G waba uyizi?’ Ndamubaza nti ‘Ngo iki?’ Nahamagawe n’umuntu ukora muri Rwanda Revenue aho bita mu Ruhango mu Byimana. Mubwira ko iyo moto yibwe. Arambwira ati ‘Iri mu Ruhango kuri sitasiyo ya Polisi, waza ukazasobanura uko byaba byaragenze kuko ubu ngubu ni ho iri’.”

Uyu mumotari yatangaje ko yagiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byimana tariki 25 Mata 2022, ahahurira n’undi uvuga ko ari iye. Umwe yerekanye ibyangombwa byemeza ko moto ari ye, undi yerekana ibyemeza ko yayiguze muri cyamunara ya Polisi tariki ya 25 Nyakanga 2018.

Twahirwa yasobanuye ko Komanda wa sitasiyo ya Polisi ya Byimana yasabye bombi kujya kuri RRA kugira ngo ibereke uwo iyi moto ibaruyeho. Umukozi wa RRA yerekanye ko nyirayo ari Twahirwa, amuha n’icyangombwa cy’umutungo kigaragaza nimero ya ‘plaque’, nimero ya chassis n’ibindi birango.

Kopi y'icyemezo cya RRA yemeza ko iyi moto ari umutungo we
Kopi y’icyemezo cya RRA yemeza ko iyi moto ari umutungo we

Uyu mumotari avuga ko bitandukanye n’ibyo yari yiteze, nyuma yo kujyana icyemezo cy’umutungo kuri sitasiyo ya Polisi ya Byimana, atasubijwe iyi moto, ahubwo uwayiguze muri cyamunara arayisubizwa.

Aremeza ko ariko plaque ya moto ye yahinduwe, ishyirwaho iya Boxer nimero RC319G idahuye na nimero ya ‘chassis’, kuko chassis yo ntiyigeze ihinduka kuko hakirimo ifite nimero ihura n’iya plaque nimero RC171G.

Polisi yari yaramwemereye moto nshya

Twahirwa yatangaje ko nyuma yo kudahabwa moto kandi RRA igaragaza ko ari iye, yandikiye uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi, CG Dan Munyuza, ibaruwa imusaba kumurenganura, tariki ya 9 Gicurasi 2022, ayohereza kuri email.

Ibaruwa Twahirwa yandikiye CG Munyuza, gusa ngo yibeshye umwaka yandikaho 2021, aho kuba 2022
Ibaruwa Twahirwa yandikiye CG Munyuza, gusa ngo yibeshye umwaka yandikaho 2021, aho kuba 2022

Yavuze ko mu gihe yari agitegereje igisubizo, tariki ya 8 Ukuboza 2022 i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge habereye ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, bwari buyobowe na CG Munyuza wari ukiri Umuyobozi Mukuru wa Polisi.

Ati: “Ku itariki ya 8/12 hariho gahunda y’igikorwa cya Gerayo Amahoro i Nyamirambo. Njye ngira amahirwe y’uko Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Dan Munyuza, yari yahaje. Noneho, mu biganiro haza no kubamo ko baduha umwanya kugira ngo bumve ibibazo twari dufite, noneho nanjye njya gusaba ijambo, bararimpa.”

Uwo munsi, Twahirwa yagejeje kuri CG Munyuza ikibazo cye, na we amubwira ko Polisi izi ikibazo cye, amusezeranya ko Polisi izamuha moto nshya. Muri videwo yatambutse kuri Ukwezi TV, bigaragara ko uyu mumotari yari yishimye ndetse yashimye ko agiye gushumbushwa.

Muri iyi videwo, umunyamakuru yaramubajije ati: “Wiyumva gute mu gihe umaze kwemererwa moto nshyashya?”, Twahirwa yasubije ati: “Urumva ibyishimo ni byose n’akanyamuneza n’ubwo igihe gishize cyari kinini cyane.”

Twahirwa yakomeje ati: “Byangizeho ingaruka nyinshi ariko no kuba nari nanabivuze n’ubu nkaba nongeye kubigaragaza, bakaba bagiye kumpa moto nshyashya, byibuze birangaragariza ko uko biri kose, ikibazo cyawe ugitanze, ugifitiye ibimenyetso, aho wagitanga bakakumva, bagikemura. N’ubwo batambwiye umunsi bazayimpa, ariko ubu ngubu mbashije kumva ko bazayimpa.”

Polisi ivuga ko yasanze moto atari iya Twahirwa

Uyu mumotari avuga ko hashize amezi arenga atatu atarahabwa moto yasezeranyijwe n’uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, kandi ko nta yandi makuru afite.

BWIZA yashatse kumenya icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku kibazo cya Twahirwa, Umuvugizi wayo, CP John Bosco Kabera, ayitangariza ko hakozwe iperereza, uyu mumotari agezwaho umwanzuro.

CP Kabera agira ati: “Uwo muntu ikibazo cye turakizi, kandi iperereza ryarakozwe n’ibyavuyemo arabimenyeshwa. Icyo gihe koko yabwiye ikibazo uwari IGP, nyuma turamuhamagaye dusanga iperereza ryarabaye, kandi polisi yaramugejejeho umwanzuro. Ibyo byose ntabwo yari yabivuze. Murakoze.”

Imubajije iby’umwanzuro w’iri perereza, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasubije ati: “Iyo moto avuga ntabwo ari iye. Umwanzuro ni uwo.”

BWIZA yahamagaye Twahirwa ku murongo wa telefone, imumenyesha ko Polisi yasanze atari iye, kandi ivuga ko yabimumenyesheje. Yabihakanye agira ati: “Reka reka reka! Ibyo ni ukubeshya. Niba avuga ngo baramenyesheje, bambwira ko moto atari iyanjye, bakagaragaje undi nyirayo, niberekane undi nyirayo noneho.”

Twahirwa arasaba ko Polisi yamumenyesha uyu mwanzuro kuri email nk’uko na we yabigenje, akabona uko akomeza gukurikirana ikibazo cye.

Twahirwa yari yashimiye Polisi nyuma yo kumusezeranya moto nshya
Twahirwa yari yashimiye Polisi nyuma yo kumusezeranya moto nshya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *