Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yashyizeho ibihano bikarishye ku batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, aho mu gihe umwana urengeje imyaka ibiri y’amavuko yaba atambaye agapfukamunwa, umubyeyi we cyangwa umurera azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda 10,000 y’ihazabu.
Nk’uko bigaragara mu mbonerahamwe y’iri tangazo, hagaragara ibikorwa 21 bibujijwe, ihazabu yo ku rwego rw’ubutegetsi izatangwa ndetse n’ibindi bihano bishobora kwiyongera ku ihazabu.
Umuntu utambaye agapfukamunwa cyangwa se utakambaye uko bikwiye nk’uko biteganwa n’amabwiriza y’inzego zibifite ububasha, azajya yishyura ihazabu y’10,000 RWF. Ikindi kandi azajya ashyirwa ahabugenewe igihe kitarenze amasaha 24, anahabwe inyigisho zigamije kuzamura imyumvire ku kwirinda Covid-19.
Kuri iyi ngingo kandi ni ho biteganyijwe ko mu gihe utambaye agapfukamunwa ari umwana ufite imyaka iri hejuru y’ibiri, umubyeyi we cyangwa umurera azajya yishyura ihazabu nabwo y’10,000 RWF.
Hari kandi ibindi bikorwa bizajya byishyurirwa 10,000 RWF birimo kudasiga intera yagenwe hagati y’umuntu n’undi, kurenza igihe cyagenwe cyo kugera mu rugo nta burenganzira wabiherewe, aho uwafashwe azajya ashyirwa ahabugenewe igihe kitarenze amasaha 24, anahabwe inyigisho.
Ibindi bihano biteganyijwe
Umucuruzi uzajya wanga kwishyurwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, azajya acibwa ihazabu y’25,000. Hashobora kwiyongeraho gufungirwa ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa serivisi, kugeza igihe ashyiriyeho uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ikigo cyangwa uzajya arenza umubare w’abateganyijwe gukorera mu kazi (mu nyubako bakoreramo) nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya guverinoma, azajya yishyura 150,000 RWF. Ashobora kandi guhagarikirwa ibikorwa kugeza igihe hagaragarijwe ingamba zo kubahiriza amabwiriza.

Soma itangazo ryose rigena ibihano, hano final_cok_amabwiriza_covid-19_31.08.2020.pdf

6 Responses
Kigali: Umwana urengeje imyaka ibiri natambara agapfukamunwa, umubyeyi azishyura 10,000 RWF
Rwanda ntugakabye. Umwana w’imyaka 3? Murashakako abana bapfira muri masks? Ni ugushaka kurushya ababyeyi? Mwarekeye aho? Ayo manwiriza agendera kuki ko ntaho OMS isaba impinja kwambara masks? Ibindi bihugu abana basubiye ku ishuri kandi aba primaire bose ntibambara masks none mwe ngo impinja. Rwanda uri nziza ariko abawe barakunaniza
Kigali: Umwana urengeje imyaka ibiri natambara agapfukamunwa, umubyeyi azishyura 10,000 RWF
Umbaye kure!

Ndabona umujyi wa Kigali ushyize imbere guhana kuruta kwigisha; ikindi mwakagombye kubanza kureba aya amande y’ibihano azava he? ko mubona business zose zazambye kugeza n’aho mwishyuza abari mu byago bari gushyingura?