Nyuma y’uko uwitwa Mukansabimana Emeritha, utuye mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Kabacuzi, Akagari ka Shori, Umudugudu wa Jandari n’abavandimwe, bavuga ko bamaze imyaka 29 bari mu manza za hato na hato, kubw’imitungo yabo bavuga ko yigaruriwe na Mukarusine Jeanne d’Arc udashaka kuyirekura kuva jenoside yakorewe Abatutsi yarangira, abacamanza bo ku Rukiko Rukuru bivugwa ko bagiye gukora iperereza aho iyi mitungo iherereye.
Mukansabimana na basaza be baherutse gutangariza Bwiza.com/Bwiza TV ko bamaze igihe bahangayitse ku bwo guhora mu manza. Icyo gihe banavugaga ko byananiranye mu nzego z’ibanze kuko zabaheshaga imitungo yabo ariko uyirimo akagumya kuyigumana. Bigeze mu 2018 ni bwo batanze ikirego mu Rukiko i Kigali, none urubanza rukaba rumaze imyaka 5 rutarangizwa, ahubwo ngo ruhora rusubikwa iyo bigeze mu isomwa ryarwo. Aho basabaga inzego bireba kubarenganura bakareka gukomeza gusiragizwa mu nkiko ari nako bahatakaza ibyakabatunze.
Tariki ya 21 Mata 2023 umunyamakuru wa BWIZA yamenye amakuru y’uko Abacamanza bo ku Rukiko Rukuru bagiye mu gisa n’iperereza ribafasha kubona amakuru no kumenya ukuri kuri iyi mitungo, ahazwi nko mu Kamenge, umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, ho mu Mujyi wa Kigali. Abaje babajije abaturage babiri ku ruhande rw’uvugwa ko yanyanganyije umutungo ndetse na babiri ku bavuga ko bazi ukuri ku mitungo.
Mukansabimana avuga ko bamaze imyaka myinshi baburana iyi itungo kuko ikirego bagitanze mu rukiko mu 2018. Aho avuga ko imitungo imaze kubashiraho kubera gusiragira mu manza. Ati: “Murumva muri make nabaye nk’usahura urugo, njyana kuburana imitungo y’iwacu.”

Umwe mu babajijwe witwa Uwitwa Safari Abdou, utuye mu Mudugudu wa Karama, mu Kagari ka Kamuhoza, yari yarigeze kubwira umunyamakuru wa Bwiza TV uko azi ikibazo cy’aba bantu. Yavugaga ko yaguze ahantu atuye mu 1989, akahagura n’umusaza witwa Semanyenzi Thomas akahaba, akaba yari aturanye na se wa Mukansabimana witwaga Yonasi ubu utakiriho.
Akomeza avuga ko abana batangiye kuburana abayobozi bo mu nzego z’ibanze (umurenge n’akagari ndetse n’abaturage bari bahari) bateranye, bakiga kuri iki kibazo bikarangira bemeje gusubiza abo bana imitungo yabo. Ati: “Kubera rero ko byari biri mu nkiko, ejo bundi twari twagiyeyo, tugira ngo tubasobanurire uko tubiziho, bari bababwiye ko bazabasomerwa mu kwa kabiri ..ubwo rero nibwo twari tubitegereje rero ngo tuzumve ibyo babasomeye uko bimeze…”

Bwiza TV kandi yavuganye na Musonera Leonard wahoze ari umuyobozi w’Umudugudu wa Karama, ari na we wari wahesheje uyu muryango wa Jonas imitungo yawo bikiri mu rwego rw’abunzi.
Musonera ati: “Hariya hari umusaza witwaga Muregerantwari Thomas. Aza kuhagurisha uwitwa Yonasi…umwaka sinywibuka neza ariko ni mbere ya jenoside. Hariya mpamaze imyaka 63 (ntuye mu Kamenge)…Amakimbirane kugira ngo azemo, mbese hariya hari umumama witwa Jeanne , ubwo ero yaje kuza akurikira ngo umutungo ni uwabo. Ariko ugasanga uwo musaza Murengerantwari wagurishije n’uwo nguwo Jonas, yari afite muramu we witwa Semanyenzi, ubwo rero Semanyenzi, aho ngaho nyine bahahariye uwo nguwo Thomas hakaba ari ahe. Semanyenzi yabaga mu Biryogo icyo gihe abana n’uwo nguwo Jeanne. Yari Papa we ahari. Noneho ubwo ngubwo Thomas aba aho mu mitungo imyaka myinshi, aza no kuyigurisha rwose n’abandi bantu si uwo wenyine bagurishije.”
Musonera avuga ko atiyumvisha uko muryango wa Jonas wagize ibibazo mu gihe abandi baguze nta kibazo bahuye na cyo , ahubwo ikibazo kikaba kuri Jonas gusa.
Mbere yaho umunyamakuru yavuganye na Mukarusine Jeanne d’Arc, amubaza ibivugwa n’uyu muryango wa Jonas, maze asubiza ko bikwiye kubazwa uwitwa Angelique kandi ko ikibazo kiri mu rukiko.
Urubanza ruzasomwa tariki ya 5 Gicurasi 2023.
KIGALI: BARATAKA AKARENGANE KAMAZE IMYAKA 29 NO GUSIRAGIZWA MU NKIKO NGO BABONE UMUTUNGO WABOHOJWE
Kigali: Bamaze imyaka 29 baburana imitungo yabo yabohojwe nyuma ya jenoside



2 Responses
Kigali: Urukiko rwagiye gukora iperereza ku rubanza rumaze imyaka rutarangizwa
niko bimeze no kuri MUKABUZIZI Catheline wo mu akarere ka BURERA umurenge wa KINONI akagari ka NTARUKA umudugudu wa NYARUBUYE . TELEFONE 0780319232 nawe muza musure mwumve ibye nibiba ngombwa mumukorere ubuvugizi
Kigali: Urukiko rwagiye gukora iperereza ku rubanza rumaze imyaka rutarangizwa
Yewe ibintu byo kurangiza imanza bibamo ruswa cyane no munzego zibanze ba Gitifu butugali barabica ,kndi ntibatinya na ruswa yishimishamubiri