Kigali: Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda rw’itabi rw’umuryango wa Rwigara Assinapol

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’ubucuruzi rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda rukora itabi rwa Premier Tobacco Company rwasabaga ivanwa ry’ifatira rya bimwe mu bikoresho byarwo.
Uru ruganda rw’umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara rurega ikigo cy’imisoro ko cyaruteye igihombo gikabije kirubuza gucuruza mu gihe kingana n’amezi arindwi ashize.
Gusa urukiko rwo rwavuze ko ibyemezo byose byafashwe n’ikigo gishinzwe imisoro (RRA) byari byubahirije amategeko.
Asobanura icyemezo cy’urukiko, umucamanza yavuze ko ibyemezo byafashwe n’ikigo gishinzwe imisoro byubahirije amategeko.
Yavuze ko ibikoresho byafatiiriwe birimo ibitabo by’ibaruramari ndetse na za mudasobwa byakozwe nyuma y’aho PTC ikekeweho umugambi wo kunyereza imisoro ndetse n’ikirego kigashyikirizwa ubugenzacyaha.
Ibi ngo ni nako byagenze ku makonti y’uruganda yafatiriwe kuko ngo byabaye ingaruka y’igikorwa cyo kutishyura imisoro.
Umucamanza avuga kandi ko uruganda rutagaragaje ibyemezo ndakuka by’uko rwabujijwe gukomeza gukora .Gusa ubwo bari mu rubanza ,uwunganira uruganda yari yibajije ukuntu uruganda rwakora rudashobora gukora ku mafaranga yarwo ngo rurangure ibikoresho by’ibanze cyangwa se ngo rube rwahemba abakozi rukoresha basaga 200.
Ikigo cy’imisoro kivuga ko PTC yanze kwishyura imisoro isaga miliyari 5 z’Amafranga y’u Rwanda.
BBC yakurikiranye iby’uru rubanza dukesha iyi nkuru, itangaza ko Uruganda rwo rusanga iyi misoro ari imihimbano kuko nta kintu kigaragazwa cyashingiweho mu ibarura ryayo ndetse n’uruganda rukaba rutarabonye integuza.
Mu kindi kirego, PTC yaregeye urukiko ihakana aka kayabo isabwa gutangaho imisoro, iki kirego kikaba gitegereje kuburanishwa mu kwezi kwa Kane.
Ibibazo by’uruganda rwa PTC byatangiye kumvikana mu ntangiro z’ukwezi 7.  Mu minsi ishize hari hakwiye amakuru y’uko umutungo w’umuryango wa Rwigara ugiye gushyirwa mu cyamunara kugira ngo hishyurwe iyi misoro.
Cyakora umukuru w’ikigo cy’imisoro aherutse kumvikana avuga ko uyu mugambi watambamiwe no kuba haratahuwe amadeni menshi umuryango wa Rwigara wari ubereyemo n’abandi barimo na za Banki. Gusa asezeranya ko uku kwezi kwa Kabiri kwagombye kurangira ikibazo bagikuye mu nzira.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *