Nyuma y’aho Kim kardashian na Kanye West bumvikaniye n’umugore wagombaga gutwita umwana wa bo wa Gatatu, ibyishimo ni byose kuri bo, imyiteguro yo kwakira umwana wa bo yaratangiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu bwumvikane babugiranye n’uyu mugore nyuma yaho Kim abwiriwe ko inda ibyara ye ifite ikibazo ko adashobora kongera gutwita, uyu muryango ukaba warahise ushaka umuntu ugomba kubatwitira umwana.
Uyu muryango wagiranye amasezerano n’umugore wagizwe ibanga uzabatwitira, bikaba byemejwe ko mugihe cyo gutwita Kim na Kanye bagomba kujya bishyura kimwe cyacumi k’ibihumbi 45,000 by’Amadolari y’Amerika, ni ukuvuga ibihumbi 4,500 buri kwezi yo gufasha uyu mugore.
Aya masezerano yavugaga kandi ko mu gihe azaba atwite impanga uwiyemeje gutwitira uyu muryango azajya ahabwa ibihumbi 5000 by’Amadolari buri kwezi, mu gihe haba ikibazo kubice bimwe by’imyororokere ye agahabwa ibihumbi 4000 by’Amadorali .
Kim na Kanye bagomba na none kwishyura Amadolari ibihumbi 68,850 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 58, 522,500 mu gihe iki gikorwa kizaba kirangiye.
Muri aya masezerano uyu ubatwitiye ntiyemerewe kunywa inzoga cyangwa itabi mu gihe atwite, mu bindi atagomba gukora hakaba harimo kutemererwa kujya muri Sauna, kujya gukoresha imisatsi cyangwa kurenza agakombe kamwe k’ikawa kumunsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya masezerano ategeka Kim na Kanye kwakira umwana wese uzavuka yaba afite ibibazo cyangwa ntabyo afite bakamwakira nk’uwabo, Kim na Kanye barifuza kubyara umwana wa 3 nyuma ya Norrth West w’imyaka 4 na Saint w’amezi 19.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana@Bwiza.com


