Umunyamideli Kim Kardashian aherutse gutangaza ko atitatye ku mabwiriza yahawe na muganga ashaka ko abana be 2 babona undi muvandimwe mu gihe kitarambiranye.
Ibi yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru mu minsi ishize aho yavuze ko ashaka ko umuryango we wiyongera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa ku rundi ruhande, ibi ntabyumva kimwe n’abaganga bamukurikirana ndetse na nyina umubyara, Kris Jenner, aho bo bashaka ko arera abo afite bitewe n’ibibazo yahuye na byo ubwo aheruka kubyara kuko byari bisize ubuzima bwe mu kaga.
Mu mwaka washize kandi, nibwo uyu mugore w’imyaka 36 y’amavuko yashyize ahagaragara amafoto ye n’umuryango we wose urimo umwana w’umuhungu w’umwaka umwe ndetse na mushiki we w’imyaka 3 y’amavuko bose yabyaranye n’umuhanzi Kanye West.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati” birakwiye ko abana banjye bagira undi muvandimwe.”
Gusa yavuze ko ibi agomba kubikora nubwo abantu batamushyigikiye.
Kim Kardashian avuga ko atitaye kuri muganga we ndetse na nyina ahubwo ko azakora ibishoboka akabona akandi kana kandi ko yumva ko bizagenda neza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


