Kimisagara: Umurambo w’uruhinja rukivuka watoraguwe muri ruhurura

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ahagana saa moya, mu kagari ka Kimisagara ho mu murenge wa Kimisagara w’akarere ka Nyarugenge; hatoraguwe umurambo w’umwana w’uruhinja bikekwa ko yahajugunywe n’umubyeyi wari umaze kumwibaruka.

Uyu mwana yatoraguwe mu muferege w’amazi uri ahazwi nko kwa Mansela.

Umunyamakuru wa BWIZA wageze muri aka gace yahasanze abantu benshi bari bahuruye ndetse n’inzego zishinzwe umutekano.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kimisagara byabereyemo, Marie Therèse Nyirandahayo, yavuze ko uriya mwana yajugunywe n’umubyeyi wari umaze kumubyara muri icyo gitondo nkuko byagaragaraga.

Ati: “Byagaragaraga ko aribwo yari akivuka, yari umwana udakuze kuko yagaragaraga nkufite ibiro bibiri n’amagarama.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bahise bahagera batwara uwo mwana ku bitaro bya Kacyiru, gusa akaba yari yamaze gushiramo umwuka.

Ubwo twandikaga iyi nkuru nta makuru yari yakamenyekanye y’umuntu waba yataye uwo mwana, ndetse abaturage bavugaga ko bigoye kuba wamumenya.

Cyakora cyo umuturage wavuganye na BWIZA yavuze ko bishoboka ko yaba yahatawe n’umwe mu bana b’inzererezi bazwi nk’aba-Marine wari umaze kumwibaruka.

Umukuru w’umudugudu wa Kimisagara yavuze ko bateganya kujya mu ngo z’abaturage bafatanyije n’abajyanama b’ubuzima, mu rwego rwo kugenzura abagore bose bari batwite bakareba niba hari ufite ikibazo kuko basanzwe bazwi bakaza gutanga raporo.

Yasabye ababyeyi ko bagakwiye kubahiriza uburenganzira bw’abana batitaye ku buryo bwose uwo mwana yaba yaratwiswe.

@David Niyobuhungiro

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *