King Saha yikomye igipolisi cya Uganda

Sangiza iyi nkuru

Ku wa gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2024, byavuzwe ko umuhanzi King Saha wavukiye mu gace ka Ssemanda Manisul, yafungiwe i Bukoto na Polisi ya Uganda.

Ku munsi w’ejo hashize King Saha yari mu bahanzi baririmbye muri Villa Restaurant iherereye i Bukoto.

Ubwo uyu muhanzi yageraga ku rubyiniro atangiye gususurutsa abari aho, inzego z’umutekano zaje kwitambika zimubuza kuririmba indirimbo yari yateguye, ibintu atishimiye.

Ibi bikiba yasabye abafana be gukomeza igitaramo ndetse no kudateza akavuyo ku bapolisi bari bamubujije kuririmba.

Nyuma yo kotswa igitutu na Polisi imubuza kuririmba, King Saha yashyize hasi indangururamajwi maze arataha ajya iwe adafunzwe nk’uko byavuzwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Yifashishije imbugankoranyambaga ze, King Saha yasabye Polisi kumuhamagara mu gihe yaba afite uruhare mu gikorwa icyo ari cyo cyose kinyuranyije n’amategeko, aho kuza bamwivangira mu kazi ke.

Bivugwa ko impamvu uyu muhanzi yabujijwe kuririmba na Polisi byatewe n’uko amaze iminsi asohora indirimbo zinenga ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *