dsa.jpg

Kinshasa: Abandi bafunzwe bazira urupfu rwa L D Kabila barasaba gusubizwa imirimo bahoranye

Sangiza iyi nkuru

Abahoze ari abagororwa bababariwe mu rubanza rw’iyicwa rya Perezida Laurent-Desire Kabila basabye kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 11 Ugushyingo, gusubizwa imirimo yabo ya mbere.

Babisabye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa nk’uko tubikesha Radio Okapi.

Umwe muri bo, Constantin Nono Lutula wahoze ari umujyanama udasanzwe mu by’umutekano wa Laurent Desire Kabila, na we yasabye umukuru w’igihugu kureba ku miryango y’abantu bagera kuri makumyabiri bapfuye mu gihe bari bafunzwe.

Yagize ati: “Ni ukudusubiza mu myanya, dukurikije ubushake bwe.”

dsa.jpg
Constantin Nono Lutula usaba gusubizwa akazi yahozemo

Yasobanuye ko bamwe muri abo bafunzwe bambuwe imitungo yabo n’abantu batigeze bamenyekana ukundi.

Kuri Nono Lutula, kuzamurwa kwa Eddy Kapend (bari bafunganwe) agahabwa ipeti rya General de Brigade ni gahunda yemewe n’amategeko:

Ati “Itegeko ry’imbabazi iyo rimaze kwemezwa, rihagarika icyaha kandi rigatesha agaciro ibihano bakatiwe. ”

d4495d82-2b32-43e3-9163-ec65bfa0c00d.jpg
Gen Eddy Kapend wafunzwe ari colonel afungurwa azamurwa

Yashimye kandi ubugiraneza bwa Perezida w’icyubahiro, Joseph Kabila:

Ati: “Yanze ko twicwa, yari afite ijambo rya nyuma, Ndi kumwe n’abandi bagororwa bagenzi banjye, ndamushimira cyane.”

Nono Lutula avuga ko yize kwicisha bugufi, urukundo n’imbabazi mu gihe cyose yari afunzwe.
Aba bahoze ari imfungwa barateganya gushinga ishyirahamwe ry’inshuti z’imfungwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *