Kinshasa: Abantu 11 barimo abapolisi 2 ni bo bapfiriye mu gitaramo cya Fally Ipupa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, abakunzi ba muzika icyenda n’abapolisi babiri ni bo bapfiriye mu gitaramo cy’umuririmbyi w’icyamamare, Fally Ipupa, cyabereye kuri stade nini y’i Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yari yakubise yuzuye no hejuru, nk’uko Minisitiri w’intebe wungirije, akaba na minisitiri w’umutekano, Daniel Aselo, yabitangaje .

Amakuru y’ibanze yari yashyizwe ahagaragara yavugaga ko abantu umunani barimo n’umupolisi umwe ari bo bapfiriye mu gitaramo cya Fally Ipupa.

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru bya Congo, ACP, bitangaza, abapfuye bishwe n’umubyigano. Umupolisi wari uri kuri stade de Martyrs ifite imyanya 80.000 yemeje aya makuru avuga ko impfu zatewe n’abantu bari barenze ubushobozi bwa stade.

Itsinda ry’abanyamakuru ba ACP ryatangaje ko inshuro ebyiri, ambulanse ebyiri zatwaye abantu bigaragara ko bari bataye ubwenge.

“Imyanya yose yo kwicaramo yari irimo abantu. Hari abafana kugeza muri koridoro kugeza aho twari tumeze nka sardine ziri mu gakombe, ”ibi bikaba byavuzwe n’umukunzi wa muzika wari usohotse mu gitaramo.

Abapolisi bari bashyizeho imigozi itatu kugira ngo barinde ibyatsi, ahari hicaye aba VIP na podiyumu umucuranzi Fally Ipupa yaririmbiragaho. Abanyamakuru ba ACP bavuze ko ariko, kubera igitutu cy’abafana, abapolisi batashoboye kuharinda igihe kirekire.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *