Kinshasa: Hakomeje urubanza rw’abakekwaho kwica Ambasaderi Luca Atanasio

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwa gisirikare rw’i Kinshasa-Gombe, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rwateye utwatsi ubusabe bw’abunganira abaregwa mu rubanza ku iyicwa rya Ambasaderi w’u Butaliyani, Luca Atanasio, rwabereye mu ruhame kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 26 Ukwakira .

Urukiko rwa gisirikare rwanze icyifuzo cyo kurekurwa by’agateganyo cyatanzwe n’aba bavoka kubera gutinya ko bahunga kubera kutagira ahantu hazwi batuye i Kinshasa nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.

Byongeye kandi, Urukiko rwatangaje ko rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza, ruvuga ko abakekwaho ubwicanyi bari bafite intwaro n’amasasu mu buryo butemewe n’amategeko.

Niryo shingiro ry’urubanza ryatanzwe n’urukiko ku bijyanye n’inzitizi zari zatanzwe n’abaregwa basabaga kuburanishwa n’urukiko rutari urwa gisirikare kubera ko ngo atari abasirikare.

“Ni urugamba gusa, ntabwo twatsinzwe intambara. Nibyiza ko twatangiye mu mizi. Aha niho ukuri kuzagaragara kuko twamaze kubaza ikibazo kijyanye n’ibintu byafashwe, nta ntwaro dufite. Hano hari terefone y’uwagaragajwe, udahari. Ubushinjacyaha bwasaga nkaho bworoshya ukuri ko telefoni itabotse”, ibi bikaba byavuzwe n’umunyamategeko wunganira abaregwa, Peter Ngomo.

Yababajwe cyane kandi no kuba terefone y’umwe mu baregwa yarazimiye kandi yari kuba isoko y’amakuru.

Me Peter Ngomo yakomeje agira ati: “Biracyakomeye cyane kubera ko telefone ari isoko y’amakuru. Bavuga ko bari mu ishyirahamwe ry’abagizi ba nabi. Nigute twabigaragaza niba tutabonye terefone y’umwe muri bo? Muri terefone ye twashoboraga kubona nimero z’abandi bagenzi be, niba koko hariho ishyirahamwe ry’abagizi ba nabi. Ibyo ari byo byose, iperereza rirakomeje. Tuzabona ibisigaye mu cyumweru gitaha. Turacyari mu ntangiriro. Turacyafite abaregwa benshi bo kumva. Nzi ko impaka zizashyuha. ”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *