Minisiteri ishinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo yibasiwe nyuma yo gutangaza ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yamaganye u Rwanda arushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Perezida Macron ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru hamwe na mugenzi we Félix Tshisekedi, i Kinshasa tariki ya 4 Werurwe 2023, yavuze ko M23 irimo abanyamahanga n’Abanyekongo, kandi idafashwa n’uruhande rumwe gusa, ahubwo ko ifashwa n’impande nyinshi zo hanze.
Muri ijambo rye no mu bisubizo yahaye abanyamakuru, Macron yasabye Abanyekongo kudashakira hanze umuti w’ikibazo cy’intambara iri mu burasirazuba bwa RDC, kuko ngo bo ubwabo bawifitemo.
Ni ho byageze umunyamakuru Patient Ligodi wa Actualité abaza Macron impamvu agorwa no gushinja u Rwanda ubushotoranyi kuri RDC, ati “Bwana Perezida, kubera iki ijambo ‘ubushotoranyi’ murifata nk’ikizira? Kubera iki mubihirwa no kuvuga ubushotoranyi bw’u Rwanda?” na we amusubiza ko mu busanzwe yeruye akamagana M23 n’abayifasha, bityo ko atabikora birenze uko yabigenje.
Macron yabwiye Ligodi ati: “Nareruye cyane mu kwamagana M23 n’abandi bose bayifasha. Mbese, ntabwo navuga ibirenze ibyo. Nyuma, si ikibazo cyo kwamagana. Narabikoze, twarabikoze mu mezi ashize. Kuvuga ku bushotoranyi, twarabikoze, ubw’imitwe irimo igizwe n’Abanyekongo. Si ubushotoranyi bw’imbaraga zo hanze zimwe, ahubwo bafashwa n’imbaraga nyinshi zo hanze.”
Aya magambo ni yo Minisiteri y’itumanaho yasubiyemo, igira iti: “Nareruye cyane mu kwamagana M23 n’abandi bose bayifasha barimo u Rwanda. Mbese, ntabwo navuga ibirenze ibyo. Nyuma, si ikibazo cyo kwamagana. Narabikoze, twarabikoze mu mezi ashize.”
Ubu butumwa iyi Minisiteri yashyize kuri Twitter bwatanzweho ibitekerezo 96 byiganjemo ubwemeza ko Macron atigeze yamagana u Rwanda. Nk’uwitwa Théo Mbuyi wagize ati: “Mu by’ukuri twese twakurikiye Emmanuel Macron. Ntabwo twabyumvise!”
Uwitwa Victoire Itongwa yagize ati: “Njyewe ibyo sinabyumvise…Niba yarakoze ikiganiro cy’ibanga mwabitubwira. Niba atari ibyo, ni ukuri ni ukuri, ntabwo yavuze ku Rwanda…”
Siky Matsinde yagize ati: “Mutekereza ko tutari live? Cyangwa mushaka link ya YouTube kugira ngo mwongere mwumve Macron ubwo Perezida wa RDC yashakaga ko avuga ku bihano ku Rwanda. Yabivuze mu magambo yeruye: ‘Ntabwo ari njyewe utanga ibihano’!”
Uwiyise Impavide BM avuga ko yakurikiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri France 24, ahamya ko atigeze yumva aya magambo. Ati: “Twabikurikiye direct kuri France 24. Ni ngombwa kwirinda uburozi.” Abihurizaho n’uwitwa Kabongo Kanda Victory wagize ati: “France 24 yatubwiye ibitandukanye.”
Perezida Macron yagiriye muri RDC uruzinduko rw’iminsi ibiri, tariki ya 3 n’iya 4 Werurwe.


