Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Gilbert Kabanda, ari gukurikirana umunyamakuru Stanis Bujakera, nyuma yo kutishimira uko yavuze kuri raporo y’uko umutekano uhagaze mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu munyamakuru ukorera Jeune Afrique, Reuters na Actualité tariki ya 5 Werurwe 2023 yatangaje ko Minisitiri w’ingabo yemeje ko “M23/RDF” biri kwegera imbere ku rubuga, binyuze mu kongera ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru. Ati: “Yatunguwe n’uko ingabo za EAC ntacyo zibikoraho.”
Ni amagambo Bujakera yakuye muri iyi raporo ya Minisitiri Kabanda yagejejwe ku nama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 3 Werurwe, igira iti: “Ingabo z’u Rwanda ntizicyihishira iyo zongera abasirikare, byumvikanisha ukwegera imbere kwazo ku rubuga, igitangaje nta na gito ingabo EAC ziri aha hantu zibikoraho.”
Amushinja kugoreka raporo no guca igikuba
Minisitiri Kabanda abinyujije mu mujyanama wa Minisiteri y’ingabo mu by’amategeko, Colonel Mbutamuntu Awirande Parfait, kuri uyu wa 9 Werurwe yareze Bujakera mu biro by’Umugenzuzi Mukuru w’igisirikare biherereye mu rukiko rukuru rwa Gombe, i Kinshasa.
Col. Mbutamuntu yafashe kopi y’ubutumwa Bujakera yashyize kuri Twitter avuga kuri raporo ya Minisitiri Kabanda, amenyesha Umugenzuzi Mukuru ko bugoreka amagambo akubiye muri raporo, buca igikuba kandi ngo bugamije gutuma uyu Minisitiri yangwa na rubanda.
Mu kwerekana ko ubutumwa bwa Bujakera bwagize ingaruka mbi kuri Minisitiri Kabanda, Col. Mbutamuntu yasobanuye ko bwatanzweho ibitekerezo 142 “bisuzugura kandi bituka Nyakubahwa Minisitiri w’Ingabo” hamwe na ‘retweets’ 114. Yongereyeho ko hari n’abageze ku rwego rwo gusaba uyu muyobozi kwegura.
Uyu musirikare yamenyesheje Umugenzuzi Mukuru w’igisirikare ko Bujakera atangaza ubu butumwa, yari agamije guhuruza abaturage no guca intege ingabo za RDC zirara amanywa n’ijoro zihanganye na M23 ngo “ifashwa n’u Rwanda”.
Bujakera ntacyo aravuga kuri iki kirego, ariko yaciye amarenga ko ashobora kuba yamenye ibyacyo, aho mu masaa yine y’igitondo cy’uyu wa 10 Werurwe yongereye ku butumwa bwo ku wa 5 kopi y’ibyemezo by’abaminisitiri bisubiramo amagambo ari muri raporo ya Minisitiri w’ingabo, nk’ikimenyetso.




