Uwahoze ari umujyanama mu by’ingamba wa Perezida Félix Tshisekedi, Vidiye Tshimanga, aratangira kuburanishwa kuri uyu wa Mbere, itariki 14 Ugushyingo n’Urukiko rw’Amahoro rwa Kinshasa-Gombe .
Uyu washyizwe mu buroko ku ya 21 Nzeri 2022 muri Gereza ya Makala akarekurwa by’agateganyo nyuma y’icyumweru, ari mu mazi abira kuva yatamazwa muri Nzeri na videwo yamugaragaje yizeza gutanga uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro ariko nawe agahabwa icya cumi: ubushinjacyaha buramukekaho ibyaha birimo “ruswa ” no “gukoresha umwanya we mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.
Mu mpera za Nzeri, abegereye Vidiye Tshimanga batekereje ko yarusimbutse nyuma yo gufungurwa by’agateganyo. Ariko umushinjacyaha yafashe igihe cye: By’umwihariko, yohereje ibyifuzo byinshi asaba amakuru mu bucuruzi mbere yo kugeza dosiye mu rukiko, nyuma y’ukwezi nk’uko mediacongo.net dukesha iyi nkuru ivuga.
Umushinjacyaha akurikiranyeho uwahoze ari umujyanama wa Perezida wa Congo mu by’ingamba “ruswa ” kubera ko yigaragaje nk’umunyabubasha imbere y’abari bigize abashoramari. Uyu mugabo yari yasabye komisiyo kugirango abaheshe uburenganzira bwo kugera mu birombe by’igihugu.
Mu by’ukuri, yabahaye igitekerezo cyo gushingana nabo sosiyete yari kugiramo imigabane ariko yanditse ku yandi mazina. Umushinjacyaha amushinja kandi “gukoresha umwanya we mu buryo bunyranyije n’amategeko” kuko yitwazaga kuba ari umujyanama wa perezida.
Kandi kubera uko kwitwaza Perezida Felix Tshisekedi, anashinjwa icyaha cyo “gutukisha umukuru w’igihugu”.
Muri rusange, ni ibyaha bitatu abamwunganira bavuga ko bafite uburyo bukomeye bwo kwireguraho, aho umwe muri bo yamaze kuvuga ko atemera icyaha cya ruswa. Kuri we, kuba yarabitekereje ariko atarakoze icyaha ntibishobora kubyara gukurikiranwa.


