Kuwa kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, mu mirenge umunani yo mu turere 4 tw’intara y‘iburasirazuba habereye ibikorwa byo kugaragaza ibyagezweho n’umushinga witwa indashyikirwa wahuguwemo abashakanye biganjemo ingo zarimo ibibazo by’amakimbirane,a ho mu buhamya bw’abahuguwe biyemeje kuva ku ngeso yo guhohotera abagore banasaba ko Leta yabakoresha ikabagira imfashanyigisho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu guhindura imiryango irangwamo amakimbirane .
Mu buhamya bwatanzwe n’abatuye mu karere ka Kirehe mu murenge wa Nasho, bemeza ko kuva bahawe inyigisho n’umuryango wa RWAMREC, ku bufatanye na minisitiri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango bamenye ububi bwo guhohotera abagore babo ndetse gahitamo guhinduka.

Abingoma Jean Marie Vienney ni umwe mu batuye mu mudugudu wa Gashiru wemeza ko yahindutse ndetse yamaze kumva ihame ry’uburinganire .
Yagize ati “twahawe amagurwa kuva mu kwezi kwa gatatu badusobanurira ihohoterwa icyo aricyo, kuburyo abenshi twasanze duhohotera abagore bacu tukababuza uburenganzira, tumaze kumenya ihohoterwa icyari aricyo twahisemo guhinduka kandi tuniyemeza gushyira hamwe nabo twashakakanye. Mbere twabakoreraga ihohoterwa rishingiye ku kubabaza umubiri kuko wasanga abagabo basesagura umutungo w’urugo bakawusesagurira mu kabari aho kuwutungisha umiryango, turasaba ko amahugurwa twahawe yagera no kubandi bagabo batarayabona kuburyo bizatuma abagabo badakomeza guhohotera abagore natwe nibatwifashisha tuzajya duhugura bagenzi bacu tubaha ubuhamya”.
Abagabo bahoze bahohotera abagore babo bakabireka basabye Leta kubafata nk’imfashanyigisho zo kwigisha imiryango yugarijwe n’amakimbirane ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Kazamariki Gamariyeli, ni umwe mu baturage wemera ko yamaze imyaka 28 ahohotera umugore we ariko nyuma yo guhugurwa mu mushinga na RWAMREC yahisemo kureka guhohotera umugore we.
“Namaze imyaka 28 yose mbana n’umugore wanjye ariko nta gaciro muha ariko aho batwigirije nahisemo kureka ihohoterwa rishingiye ku gitsina namukoreraga, turasaba abayobozi ko bakigisha izindi ngo zirimo amakimbirane kugirango zihinduke kandi natwe turiteguye gufasha ubuyobozi mbese badufate nk’imfashanyigisho yatuma ingo zihora mu makimbirane zigira nazo ihinduka zikamenya ko gushyira hamwe aribyo byubaka urugo”.
Mukantaganda Sarah wari intumwa ya minisiteri y’uburinganire n’iteramere ry’umuryango yasabye ingo zikirimo amakimbirane gufata urugero kuri bagenzi babo bahindutse nabo bagahinduka
Ati “twishimiye ibyo mumaze kugeraho kandi turasaba ko abatarahinduka mwahinduka kuko Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ikora ibishoboka byose kugirango umuryango utekane kuko iyo umuryango udatekanye nta mibereho myiza mwagira, abana ntibakwiga neza, abagifite ibibazo mu miryango turabasaba guhinduka kugirango mutegure ijo hazaza heza h’abana mwabyaye.”
Yakomeje avuga ko abadashaka guhinduka ko bitazaborohera kandi Leta yafashe ingamba zigamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kurirwanya, umugabo uhohotera umugore nabireke kuko ihohoterwa rigira ingaruka ku muryango wose.
Ati “ abagore namwe cyane abo mu cyaro hari ingeso ibavugwaho mwadukanye yo kunywa inzoga, ni gute wakita ku bana wirirwa mu nzoga? turabasaba namwe guhinduka buri wese nahinduka nibwo tuzagira umuryango utekanye nkuko igihugu cyacu kibyifuza.”
Mu mushinga indashyikirwa ya 2 hahuguwe abagore n’abagabo mu turere twa Ngoma, Kirehe, Nyagatare na Gatsibo , mu karere ka Kirehe hahunguwe abagabo 133, n’abagore 133 mu murenge wa Nasho, abagabo 30 n’abagore 30 mu murenge wa Gahara .
Umushinga washyizwe mu bikorwa n’imiryango itegamiye kuri Leta ya RWAMREC , Rwanda women Network na Care international.



