Kirehe: Abiyita abanyonzi bahindutse ibisambo bahawe isomo

Sangiza iyi nkuru

Uwiyitiriye akazi ko gutwara abantu yifashishije igare, yaje kuba ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha ‘RIB’ kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu taliki ya 07 Gashyantare 2024, aho aregwa uburiganya bw’amafaranga y’amanyarwanda abarirwa mu bihumbi, akaba yarayambuye uwo yari atwaye. Yahakanye ibyo ashinjwa, aza kubyemera abonye ipingu rije.

Kuri sitasiyo ya RIB y’akarere ka Kirehe, ubwo twahageraga twasanze umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 agaragiwe n’abayobozi ba koperative y’abanyonzi ikorera ahitwa ‘Nyakarambi’, bari bicaye batuje, aba bayobozi ba koperative babwiye BWIZA ko uyu musore adasanzwe abarizwa muri koperative yabo, ikindi kandi yabatsembeye yanze kwemera ko yatwaye ayo mafaranga, mu gihe hari ibimenyetso simusiga.

Ubwo uwo yambuye amafaranga yahageraga, uwo musore twamubajije niba atamuzi atwerurira ko amuzi. Abajijwe niba koko ataramwambuye amafaranga nyuma yo kwiyita umunyonzi arahakana yigira nyoni nyinshi.

Umuyobozi wa RIB sitasiyo ya Kirehe nawe uyu musore yamuhakaniye ubugira gatatu. Ubwo uyu musore yakubitaga amaso ipingu nibwo yahise yemera ibyo ashinjwa. Ati “amafaranga narayabonye ndabyemera!”

Uko byatangiye, umugenzi ubwo yari avuye guhaha yateze igare bigaragara ko nyiraryo ari umunyonzi, ikindi kandi bari baparitse aho abagenzi bategera amagare. Ubwo urugendo rwari hafi kurangira, uyu mugenzi yashatse kwishyura yifashishije telefone ye, habayeho kwibeshya yohereza amafaranga menshi adahwanye n’urugendo bakoze. Uyu mugenzi yatangaje ko yagombaga kwishyura amafaranga 200Frw yonyine, bikaza kurangira yishyuye akabakaba ibihumbi 15,000Frw kubera kwibeshya.

Ubwo uyu wiyise umunyonzi yabibonaga yahise yicecekera akata igare rye arataha. Mu kanya nkako guhumbya umugenzi nibwo yabonye ubutumwa bugufi arebye asanga yishyuye amafaranga atagira ingano, yitabaje ikigo gishinzwe itumanaho cya MTN bamubwirako ntacyo bamufasha kuko amafaranga yose yamaze kubikuzwa n’uwo munyonzi.

Amayeri uyu munyonzi wigize igisambo yakoresheje n’uko nimero ya telephone ibaruye kuri nyina umubyara, akaba ari yo mpamvu ubwo yitabaga urwego rw’ubugenzacyaha yaje iyo nimero yayisigiye mama we mu rugo. Baramuhamagaye aza nk’umunyozi ngo bamutume ariko aza ya nimero yayijugunye ngo asibanganye ibimenyetso byose. Yahise atabwa muri yombi birangira yemeye kwishyura amafaranga yose ndetse akarenzaho n’indishyi z’akababaro bitarenze kuwa gatanu w’iki cyumweru.

Uyu musore nyuma y’uko yemeye ko yakiriye amafaranga agahita ayabikuza igitaraganya, ndetse ntasige n’urutoboye, yaganiriye na BWIZA ahishura ko ari ubwa mbere yari abikoze kandi yicuza ko yahemutse kuba yarabonye umuntu amwoherereje amafaranga menshi ntamubwire ahubwo akajya kuyaryamo inyama ijoro ryose. Yagize ati “Ndasaba imbabazi ibyo nakoze ntibikwiye rwose bibere isomo n’abandi.”

Yaba we ndetse n’umugenzi yariganyije amafaranga bashimiye RIB kubera ukuntu yabashije guha umurongo ikibazo cyabo. Yemeye kwishyura amafaranga yose ku bwumvikane, kandi atabikora RIB ikamwishakira agakomeza gukurikiranwa. Telephone ye igendanwa yabaye icumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB kugeza ikibazo gikemutse.

Ndabazi Elia, umuyobozi muri koperative Dukundumurimo y’abanyonzi ikorera i Kirehe, yavuze ko uyu musore yahesheje isura mbi umwuga wabo, yagize ati “Ntituzabyihanganira tugomba gukomeza kubikurikirana”.

Ubusanzwe uyu musore asanzwe akora akazi ko kuvoma amazi akayagurisha nk’uko yabitangarije BWIZA, gusa ariko ibi bitandukanye no kuba umunyonzi kuko abanyonzi bose baba muri koperative mu rwego rwo kwiteza imbere.

Uyu muyobozi yanatangaje ko ibi bibaho kenshi ati “Usanga hariho abiyita abanyonzi bakayobya ndetse bakanambura abakiliya.” Ikindi yongeyeho n’uko abagenzi batega amagare basabwa kujya bashishoza bakamenya umunyonzi ubatwaye, ati “kugira ngo iki kibazo gicike, abatega amagare bajya babanza kumenya nimero iranga umunyonzi iba yanditse mu mugongo ku mpuzankano ya koperative babarizwamo.” Yunzemo ko kumenya ibiranga umunyonzi bizatuma byoroha ko akurikiranwa.

Aba bayobozi bashingiye ku kibazo cyabayeho, barasaba kandi abifuza gukora umwuga ko babisungaho, abadafite ibyangombwa nabo bagafashwa ngo bityo bakirinda gukora amakosa arimo n’ubwambuzi.

Kugeza ubu iyi koperative ifite abanyamuryango 110. Itegeko rigenga ama koperative mu Rwanda rivuga ko umunyamuryanga aba afite imyaka 16 kuzamura, ariko bo bahisemo kwakira umunyonzi wujuje 18 kuko aba akuze bihagije.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *