Kirehe: Arashinja nyirabukwe n’Abajyanama b’ubuzima kumuteza amarozi

Sangiza iyi nkuru

Iyi nkuru irimo ubuhamya bwa Uwera (Izina rye ryahinduwe) wazengerejwe n’Amarozi adasanzwe aho avuga ko kurogwa byamugize umuntu utizera abandi n’izindi ngaruka.

Uwera yemeza ko nyirabukwe afatanyije n’umuhungu we, ndetse na bamwe mu bajyanama b’ubuzima, mu mudugudu aho ngo baje bakumukoreraho imihango idasanzwe yatumye yisanga i Ndera aho bavurira indwara zo mu mutwe.

Muri Rwesero ya Kirehe niho byose byatangiriye.

Wakwibaza uti mbese Uwera uyu ndimo kukubwira byamugendekeye gute?

Mu kiganiro na BWIZA, uwiswe ‘Uwera’ yahishuye ibyamubayeho guhera mbere y’umwaka wa 2017, ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye aho iwabo muri Kirehe. Ati “Byatangiye nkundana n’umusore ariko iwacu bakambwira ngo mureke nkababihorera. Uyu musore ubusanzwe yabaga muri Uganda, nibwo rero yaje ambwira ko atazasubirayo ntamwemereye urukundo, maze nanjye ndarumuha aragenda.”

Uwera akomeza avuga ko uko iminsi yahitaga, umusore yakomeje kujya amuhamagara rimwe na rimwe kuri telephone bitewe n’uko yabaga mu mahanga. Ubwo uyu musore yagarukaga mu Rwanda muri 2017, yasabye Uwera ko amusura iwe mu rugo inshuro nyinshi, ariko Uwera yari yaramubereye ibamba. Umusore yaje guhimba ikinyoma cy’uko ngo yariwe n’inzuki kandi yarembye. Uwera ati “Ubwo bimeze gutyo reka nze nkurebe.”

Uwera ngo agere mu rugo rw’umusore yatunguwe no kuba yabeshywe icyasemuhanuka. Icyo gihe umusore yamuhatiye ko babana, ati “Inshuro zose nakubwiye ngo uze kunsura ukabyanga, bashobora kuzakunjyana rero ntabwo uva hano uzajya umfasha gucuruza.” Uku niko Uwera yahise ahinduka umugore. Kubijyanye no kuba yarakundaga umusore, Uwera yemera ko nawe nyuma yaje kumukunda.

Yabonye ishyano ku munsi yabyariyeho

Mu kwezi kwa Kanama, nibwo rero Uwera yaje kwibaruka umwana w’umuhungu, ibyamubayeho uyu munsi byari umwijima kuri we. Uyu munsi yabyariyeho avuga ko atazigera awibagirwa kuko niwo yaboneyeho ibintu atatekerezaga ko biba i Rwanda.

Uwo munsi yabyariyeho, nyirabukwe we yamugemuriye ibiryo birimo amagufwa, nyamara nta nyama zirimo arumirwa. Yabisangiye na nyina wari uri aho kwa muganga, ariko abyibazaho ukuntu igitoki kirimo amagufwa atagira inyama.

Ubwo kwa muganga bamusezeraga, yatahanye ku ipikipiki na nyirabukwe amutwaje umwana. Yatunguwe no kubona bamurengeje iwabo bakamujyana kwa nyirabukwe, mu mutima Uwera yaribwiye ati “Ntakibazo ubwo ari kwa mabukwe.” Ngo bagereyo yasanze umuryango wose wo kwa nyirabukwe wateranye barimo barashinjanya amarozi. Uwera yaryumyeho gusa bimutera ubwoba.

Mu kwakira Uwera bamuhaye igikoma we yivugira ko cyari cyagaze, gifite impumuro idasanzwe. Bamwingingiye kunywa kugeza gishizemo. Ati “Narabubashye icyo gihe.” Nyuma yo kunywa igikoma kidasanzwe, Uwera yahise yumva umunaniro udasanzwe, nibwo rero yabasabye ngo bamwereke aho aba arambitse umusaya. Nk’umubyeyi umaze kubyara birumvikana ko intege zari nkeya.

Umwana we bari bamusigaranye mu ruganiriro aho kwa nyirabukwe. Uwera ubwo yari aryamye mu cyumba yasanganiwe na ‘muramukazi’ mushiki w’umugabo we, maze aramubwira ati “Njyewe sinzaterura uriya mwana wawe, keretse iyo aza kuba umukobwa.” Uwera yabyibajijeho birushaho kumubera ihurizo. Amasaha yakomeje kwicuma bigera mu ijoro.

Uwera yibutse ko bajyaga bamubwira ko kwa nyirabukwe bafite amarozi, ariko ntabyemere. Yari yaranumvise ko ngo iyo umukazana wabo batamuroze atwite bamuroga yabyaye. Yabihuje n’ibyo yasanze baganira, aho bashinjaga nyirabukwe kuba yararoze umwuzukuru we, gusa yaje kuvuzwa mu bapfumu arakira. Nyamara umukecuru yarabigaramye.

Kuri uwo munsi bumaze kugoroba, babwiye Uwera ngo abyuke ajye koga. Ageze hanze, yabonye nyirabukwe ahagaze hejuru y’ibuye ryo mu mbuga, hamwe n’umuhungu uvukana n’umugabo we ahagaze imbere ye. Yumvise bavuga amagambo menshi, icyo yiboneye ni nyirabukwe wari ufite agasahane gafukuye, yasukaga ku biganza by’umuhungu we agakaraba avuga ati “izi mperi zimveho zimujyeho.”

Uwera byaramucanze ariko arakomeza ajya mu rukarabiro, yisutseho amazi yumva neza imperi nizo arimo kwisukaho, ziramutondagira ayoberwa aho zivuye. Ako kanya yahise atangira gusenga ahagarika gukaraba. Ubwo yasengaga yatunguwe no kumva imirindi myinshi mu mbuga bavuga bati “imperi ziranyishe, arimo arasenga.” Yasohotse asanga noneho umuryango wose wicaye hanze ku musambi.

Mu gihe yashakaga kwinjira mu nzu yasanze umuryango w’inzu wuzuyemo amasahane ariho ibyo kurya, ndetse abona hatambitsemo n’umugozi. Uwera yabasabye ko bamureka akinjira mu nzu barabyemera. Ageze muri cya cyumba kirimo umwijima nibwo batangiye kujya bamuzaho umwe kuri umwe, bati “Wakwemeye ibyo tugiye kugukorera.”

Bamuzanye mu cyumba baganiriramo, bamuzanira ibyo kurya byinshi nyamara arabyanga. Kabaye nibwo nyirakuru yavuze ngo bamuzanire inyama, ati “Ibyo wariye kare ntiwabonyemo amagufwa?” ati cyane, “None kuki utarya inyama?” Uwera yumvise bimurenze ahitamo kureka za nyama bari kumwingingira. Ubwoba bwamubanye bwinshi atangira gusenga asaba Imana ngo ihamukure.

Baramuziritse, bamwambika ishapure iramuniga abura uko abigenza. Uyu mukecuru ngo ni nyirabukwe yamwambitse ijipo idodesheje imifuka, ako kanya inda ya Uwera yahise ibyimba bidasanzwe. Uwera yahishuye ko uwari umugabo we yafashije nyirabukwe kumuzirika ngo bamukorereho imigenzo yabo y’uburozi.

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima mu mudugudu nabo bo mu muryango wa nyirabukwe wa Uwera bari baje iryo joro. Uwera yemeza ko nabo bakora ibikorwa nk’ibyanyirabukwe. Umugabo wa Uwera nawe yari umujyanama w’ubuzima icyo gihe.

Hari igihe kimwe Uwera yibuka ko mu mudugudu bigeze gutora umurozi urenze abandi, icyo gihe nyirabukwe bamushyize ku rutonde aza ari uwa mbere.

Mu gihe yari yabuze uko yabava mu nzara, bamwambitse igitambaro gituma agagara ku buryo atabasha kugenda. Bamuhataga ibibazo bikomeye bakamusaba kuvuga yego ariko arabananira.

Babonye ko Uwera byanze kumufata, batangiye kwivamo maze barondora abantu bose bagiye bahitana ndetse n’icyo babarogesheje. Bati “Azatuvamo, aratumenye twese, ntuzavuge ko runaka ari twe twamishe…” Uwera ahamya ko bavuze urutonde rw’abo bahitanye barenga nk’icumi. Ariko icyo gihe Uwera yari atakibasha kuvuga.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima yahamagaye imbangukiragutabara, ihageze babeshya ko yagize ibibazo kubera yabyaye akaba yananiwe kurya. Ati “Narabyumvaga nkabura icyo kuvuga. Kuva icyo gihe natangiye kujya numva amajwi adasanzwe, ndetse ntangira kujya mbwira abantu ibintu bisa nk’ubuhanuzi bikababaho.”

“Mabukwe ubwo yansuraga kwa muganga yasigaga igitambaro munsi y’uburiri, ubwo nkahita mbura ubwenge nkazana ibinya umubiri wose, mama yahagera akavana cya gitambaro munsi y’uburiri nkabona gukira.”

Kubera ibyo yita amarozi, Uwera yivugiye ko ibimubaho mu kwezi kwa Mata na Nyakanga buri mwaka byamuteye urujijo. Ati “iyo aya mezi ageze mba nziko ngiye kwibera mu bitaro, bitangira mbona abantu benshi mu kwezi nyuma bikarangira mbuze intekerezo ubwo nkisanga aho ntatekerezaga.”

Kugeza magingo aya, Uwera yababajwe n’ibyamubayeho ku buryo akiva mu bitaro yahise yaka gatanya asubira kubana na musaza we. Nyuma ya gatanya, ipusi yaje kujya imuzengereza ikaza ikamwitegereza ihagaze mu muryango igihe atetse. Ibi byaje no gutuma ava kwa musaza we.

Mu rwego rwo kwiha amahoro, Uwera yahisemo kudasubira kwa nyirabukwe, ndetse aranimuka ajya kwibera kwa nyina, aho ubuzima bukomeje kumubera ingume. Kugeza ubu Uwera ntazi aho umugabo babyaranye aherereye, nyuma yo gushaka abandi bagore ubugira gatatu bagatandukana.

Uwera yabwiye BWIZA ko abantu bose ubu bamutereye icyizere, aho nta muntu wapfa no kumuha ikiraka ngo wenda amudodere imyenda kuko yari yarabyize ndetse anabikora mbere yo guhangayikishwa n’amarozi. Nawe abona adakwiye gupfa kwizera umuntu byoroshye.

Ubwo twegeraga bamwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu wa Rwesero, baduhamirije ko ibi bivugwa na Uwera ari impamo. Umwe yagize ati “Ibyo nibyo byarabaye yewe biranavugwa cyane icyo gihe, yari yarasarishijwe na nyirabukwe.” Yadutangarije ko abajyanama b’ubuzima icyo gihe babyihakanye, ndetse bagakomeza imirimo yabo kuko habuze ibimenyetso by’ibyo babashinjaga.

Uyu mubyeyi w’undi waganiriye na BWIZA, yatangaje ko umugabo we nawe amaze imyaka ibiri afunzwe kubera yashakaka gutema se umubyara, bivugwa ko yaterereje imyuka mibi abahungu be babiri nawe ubwe arimo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *