Abatuye mu Karere ka Kirehe barishimira kuba bagiye kwizihiza imyaka 25 yo kwibohora baragejweho umuriro w’amashanyarazi bafataga nko gukabya inzozi kandi baturuye umugezi w’akagera
Abatuye mu mujyi wa Nyakarambi bavuga ko babimburiye abandi kubona umuriro w’amashanyarazi ariko ko kuva bawubonye bamaze imyaka 9 gusa nyamara mu tundi duce tugize intara y’iburasirazuba barakoreshaga amashanyarazi na mbere ya jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Mujawamariya Devotha utuye mu murenge wa Kirehe asanga abanyakirehe bakwiye kwishimira kwibohora kurusha abandi banyarwanda bitewe nuko bafite ibikorwa remezo nyamara mbere yo kuvugurura imitegekere y’igihugu kirehe yarahoze inyuma kubyubaka .
Aragira ati “nkurikije uko duhagaze muri aka karere kacu nitwe dukwiye gushimira Leta yacu kurusha abandi kuko twavuye ahantu hagoye kumva bitewe nuko nta mashanyarazi twabonaga bitewe nuko twatangiye kuyacana mu mwaka wa 2010,twebwe abanyakirehe ntitwashoboraga kureba televiziyo ndetse ibikoreshwa amashanyarazi byose kubitunga twabonaga ari ugukabya inzozi bitewe nuko twabonaga umuriro tugiye i Kigali cyangwa Kibungo na Rwamagana ariko uyu munsi turishimira ko twavuye mu icuraburindi tugabwa umuriro wadufashije no gutera imbere.”
Nsengiyumva Jean de Dieu utuye mu murenge wa Kigina nawe yemeza ko mu karere ka Kirehe bakwiye kwishimira kwibohora umwijima watumaga badakora igihe gihagije .
Aragira ati “twebwe abanyakirehe dukwiye kwishimira Leta yatwibutse tukizihiza kwibohora ducana amashanyarazi kandi kwishima ntibihagije tugomba kugaragaza ishema duterwa no kuba twarahawe ibikorwa by’iterambere ,nkaba nsaba abaturage bagenzi banjye natwe ko twashyigikira ubuyobozi bwacu buduterezaho bukaduha ibikorwa byiza kera twajyaga tugura buje kugirango abana basubiremo amasomo ariko ubu urakanda urumuri rukaboneka abana bagasubiramo amasomo .”
Muzungu Gerard umuyobozi w’akarere ka Kirehe yemeza ko kugeza mu mwaka wa 2009 nta mashanyarazi yabarizwaga mu karere ka Kirehe anavuga ko kugeza ibikorwa remezo mu mirenge bizakomeza .
Aragira ati “Ubu mu karere ka Kirehe tugeze ku gipimo twishimira kuko mu mwaka wa 2009 nta mashanyarazi yabarizwaga muri aka karere ariko ubu tugeze kuri 45% tuvuye kuri 0% twariho muri 2009 ,amashanyarazi abaturage basabye perezida wa repuburika twayabonye kuva mu mwaka wa 2010,turateganya no gukomeza ukazagera no mu tugari utarageramo dufatanyije n’abaturage ,ibikorerwa remezo tuzakomeza kubyubaka kuko hari n’amazi twateganyije ko hazakorwa indi miyoboro.”


