Kirehe: Impamvu muri Nyarubuye habaye ubwicanyi ndengakamere muri jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo gukomeza Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki cyumweru cy’icyunamo hateguwe gahunda yo gusura inzibutso za Jenoside zitandukanye hirya no hino mu Gihugu hagamijwe Kwibuka no gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri izo nzibutso no mu duce ziherereyemo.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 08 Mata 2017, ari kumwe na minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Munyeshaka Vincent n’ abandi bayobozi batandukanye, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Rugege Sam basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye ruherereye mu Murenge wa Nyarubuye, Akarere ka Kirehe, mu Ntara y’Uburasirazuba, yifatanya n’abaturage baho mu kwibuka abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni imwe . Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye rushyinguyemo Abatutsi bagera ku 58, 387, bazize Jenoside.

Mu buhamya bwabo, Mukanoheri Théopiste warokokeye i Nyarubuye na Mfashingabo Matayo wagize uruhare runini mu kurokora abatutsi benshi b’i Nyarubuye, bagarutse ku nzira y’umusaraba Abatutsi b’i Nyarubuye baciyemo nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa CNLG ikomeza ivuga.

Mukanoheri yagize ati: “nyuma y’ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, nanjye kimwe n’abandi batutsi benshi ba Nyarubuye nanjye nahungiye kuri Kiliziya ya Nyarubuye, kuko twari twarabwiwe ko iyo uhungiye mu nzu y’Imana ntawahagusanga ngo akwice ;nyuma Gacumbitsi Sylvestre wari Burugumesitiri wa Komini Rukira yaje kubara Abatutsi bari bahungiye i Nyarubuye, icyo gihe twibwiraga ko ari ukugira ngo abone uko aduha imfashanyo nyamara we yarashakaga kumenya umubare w’Interahamwe zikenewe mu kutwica.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ariko kubera ko nakomezaga kumva amasasu, naje kubona ko nta mutekano uhari mpita mpava nigira kwihisha mu rufunzo nyuma naje kumenya amakuru ko Abatutsi bari ku Kiliziya ya Nyarubuye bose bishwe. Nyuma naje kujya kwihisha mu rugo rw’umugabo wari utuye hafi aho ,naho Interahamwe zinsangayo, agerageza kundwanaho ariko biba iby’ubusa zirantwara zinjyana ahantu hari icyobo mpasanga abandi batutsi bagera kuri 40, zatangiye kutwica umwe umwe zijugunya muri cya cyobo, uwari ufite agafuni angezeho yanga kunyica kubera ko nari narigeze kumugurira isegereti ikamuvura ikirungurira.

Hanyuma imwe muri inzo nterahamwe ivuga ko injyana ikangira umugore wayo, nuko turagenda dukomeza umuhanda tugeze imbere zibona imodoka zikanga ko ari iy’Inkotanyi zirambwira ngo ninkomeze umuhanda wose turahurira imbere,nuko nzicika ntyo, nyuma nza kurokorwa n’ingabo za FPR”

Naho Mfashingabo wigeze no kuba umwungiriza wa burugumesitiri mu 1990 yagarutse ku mateka y’ivangura cyane cyane mu mashuri, aho bahagurutsaga abana mu mashuri bashingiye ku moko, n’ibindi birimo kubita inzoka. Yavuze ko impamvu i Nyarubuye habaye ubwicanyi bw’indengakamere ari uko hari ku nzira y’interahamwe ziturutse mu tundi duce zanyuragamo zihunga zerekeza muri Tanzaniya zahagera nazo zigafatanya n’iz’i Nyarubuye kwica Abatutsi.

Yavuze ko yafashe umwanzuro wo kurokora Abatutsi afatanyije n’abo bari kumwe mu ishyirahamwe bakajya babambutsa bakoresheje ubwato bakaberekeza muri Tanzaniya. Yavuze ko bitari byoroshye kuko Interahamwe zamenye ko bahungisha Abatutsi maze nabo zitangira kubahiga ndetse bamwe baricwa.

Prof Sam Rugege wari umushyitsi yavuze ko kwibuka bihesha agaciro abatuvuyemo kandi bikatwubakamo imbaraga zo kwiteza imbere no gukomeza kwiyubakira Igihugu. Yashishikarije buri munyarwanda wese gutanga amakuru ku ngengabitekerezo ya Jenoside kabone n’aho uwo igaragayeho yaba ari umuvandimwe wawe.

Yibukije ko ari inshingano ya buri wese gufata neza inzibutso kuko zibitse abacu tukabona aho tuzahora tubibukira, anavuga ko ari umwihariko wo kugaragaza amateka mabi twanyuzemo kugira ngo abavutse nyuma ya 1994 n’abanyamahanga bamenye ibyabaye.

Uyu mwaka, Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigendera ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”.

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com, cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *