Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Ukuboza, urwego rw’umuvunyi rwashyikirije ibihembo uturere twashyize mu bikorwa ingamba zo kurwanya ruswa n’akarengane, maze kirehe iza ku isonga, mu gihe hari uturere 12 two tutigeze dushyikiriza raporo n’imwe uru rwego.
Ni mu muhango wo gusoza ibiganiro byaberaga ku kicaro cya polisi y’igihugu ku Kacyiru byahuzaga polisi n’abafatanyabikorwa bayo mu kurwanya ruswa n’akaregane. Byari byitabiriwe na minisitiri w’ubutabera Busingye Johnston, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr Mukabaramba Alivera n’abayobozi b’intara.

Usibye abapolisi benshi baturutse imihanda yose, hari n’ abayobozi b’uturere, abadepite, abakora mu bucamanza, ubugenzacyaha, ubushinjacyaha, urwego rw’umuvunyi, urwego rushinzwe amasoko ya leta(RPPA), ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), umuryango uharanira kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda(Transparency International), Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha n’abandi bafatanyabikorwa ba polisi muri iyi gahunda.

Kirehe, Gatsibo na Nyamasheke imbere
Nk’uko bitangazwa n’umuvunyi mukuru wungirije Musangabatware Clement, isuzuma ry’uturere ryakozwe hagendewe kuri raporo twatanze ku mikorere y’inama ngishwanama mu kurwanya ruswa n’akarengane.
Uturere twasuzumwe ni 18 gusa, kuko utundi 12 nta raporo n’imwe twigeze dushyikiriza urwego rw’umuvunyi. Muri utu turere izi nama zaba zikora cyangwa zidakora.
Uturere tw’intara y’amajyepfo twose twabonye 0%, usibye muhanga yabonye 2%.
Uturere tw’umujyi wa Kigali natwo dufite 0% ukuyemo gasabo ifite 23%.
Uturere twagiye 50% ni dutanu gusa, aritwo Kirehe, Gatsibo, Nyamasheke, kayonza na Rulindo.
Tumwe mu dushya twahereweho batanga amanota, ni ukuba akarere karashyizeho izi nama kuva ku karere kugeza ku kagari kandi zikora, ikindi ni ukuba imanza z’abakekwaho ruswa zarabereye mu ruhame ku rwego rw’umurenge abaturage bose bareba.
Nyuma ya Kirehe ifite amanota 86 %, hataho Gatsibo n’amanota 69,7% na Nyamasheke ya 66,1%. Utu dutatu twahembwe dukurikirwa n’utundi 15 twabashije gutanga raporo, turimo Kayonza, Rulindo, Karongi, Rubavu, Rutsiro, Ngororero, Burera, Gakenke, Bugesera, Rwamagana, Nyabihu, Gasabo.
Uturere tutigeze dutanga raporo ku mikorere y’inama ngishwanama mu kurwanya ruswa n’akarengane, harimo Gisagara, Gicumbi, Nyaruguru, Nyamagabe, Ngoma, Nyagatare, Huye, Muhanga, Kamonyi, Nyanza, Musanze na Ruhango, Nyarugenge, Kicukiro, Rusizi .


Inama ngishwanama iteganywa n’iteka rya perezida wa repubulika
Imikorere y’inama ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane iteganywa n’iteka rya perezida no 64/01 ryo kuwa 12 ukuboza 2014.
Risaba ko hashyirwa bene izi nama no ku nzego z’umurenge n’utugari, ariko benshi hakora iz’uturere gusa.
Ingingo ya 17 yaryo ivuga Inshingano z’Inama Ngishwanama y’Akarere ari zo:
1° gushyiraho ingamba zo kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere;
2° gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya ruswa n’akarengane zashyizweho n’Inama Ngishwanama ku rwego rw’Igihugu;
3° gusesengura no kugira icyo ivuga ku nyandiko zakozwe kuri ruswa n’akarengane ku rwego rw’Akarere;
4° gushyiraho uburyo bwo guhana amakuru hagati y’inzego zishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane ku rwego rw’Akarere;
5° kwegeranya imibare y’amadosiye ya ruswa n’akarengane yabonetse mu Karere;
6° kugena inshingano no gukurikirana imikorere by’Inama Ngishwanama ku rwego rw’Umurenge n’Akagari.
Ingingo ya 18 ivuga ko iyi nama iterana buri gihembwe n’igihe cyose bibaye ngombwa itumijwe n’Umuyobozi wayo cyangwa Umuyobozi wayo Wungirije.
Abagize iyi nama bagomba kuyitabira ubwabo, ntibyemewe guhagararirwa. Iyi nama kandi ishobora gutumira mu nama zayo umuntu wese yakenera. Buri gihembwe na buri mwaka, Inama Ngishwanama ku rwego rw’Akarere iha raporo Inama Ngishwanama ku rwego rw’Igihugu.
Iyi nama iba igizwe n’aba bakurikira:
Umuyobozi w’Akarere (Umuyobozi wayo), Uhagarariye Polisi mu Karere (Umuyobozi Wungirije), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere (Umwanditsi).
Abandi bayigize ni Umushinjacyaha uyobora Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye, Perezida w’Urukiko Rwisumbuye, Ushinzwe Iperereza n’Umutekano mu Karere, Ushinzwe abinjira n’abasohoka mu Karere, Uhagarariye abikorera mu Karere n’Uhagarariye imiryango itari iya Leta mu Karere.
Ubunyamabanga bwayo bukorwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere. Niwe utegura inama agakora inyandikomvugo zazo, ndetse akanabika inyandiko zose zirebana nayo.




Karegeya Jean Baptiste


