Kivu y’Amajyepfo: Ibirindiro bya MONUSCO byatewe n’abantu bataramenyekana

Sangiza iyi nkuru

Ibirindiro by’ingabo za MONUSCO mu Mujyi wa Balaka, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo byagabweho igitero n’umutwe w’inyeshyamba utaramenyekana zai zitwaje intwaro zirimo n’iza gakondo.

Igitero cyagabwe ahagana saa saba z’ijoro kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 24 Kanama 2022. Amakuru aturuka mu nzego za leta agera kuri ACTU7.CD, ntabwo avuga umubare w’abantu bahasize ubuzima cyangwa bakomeretse, ndetse n’ibikoresho byangiritse.

Ubuyobozi bw’umujyi hamwe n’ubuyobozi bwa regiment ya 2202 y’ingabo za FARDC muri kariya gace k’Intara ya Kivu y’Amajyepfo buravuga ko iperereza rigikomeje kugirango abagabye iki gitero bamenyekane.

Hagati aho, mu ntara hafi ya zose mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hakomeje kuzamuka amajwi asaba ko MONUSCO yava ku butaka bwa Congo kubera kunengwa “imikorere idahwitse” mu kugarura amahoro no kurinda abaturage.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *