Kuri uyu wa Gatatu, itariki 03 Nyakanga, ituze ryongeye kugaruka muri groupement ya Basimunyaka y’Amajyaruguru, mu Murenge wa Itombwe, Teritwari ya Mwenga, ho muri Kivu y’Amajyepfo nyuma y’imirwano ikaze y’iminsi ibiri yari ihuje inyeshyamba za Gumino na Mai-Mai bivugwa ko yaguyemo abantu basaga 20. FARDC ikaba yaratabaye ngo ihoshe iyo mirwano mu Giturage cya Makutano aho imirwano yari ikomereje.
Umuvugizi wa FARDC muri Minembwe, Col. Honore Katembo, avuga ko ingabo za leta zagiye hagati y’abahanganye mu giturage cya Makutano, aho imirwano yari ikomereje, akemeza ko ikibazo cyo kugaragaza imbago z’ahantu amatungo agomba kurisha ari cyo nyamukuru gihanganishije abarwana.
Imibare y’abaguye muri iyi mirwano iravuga ko hapfuye abasaga 20 abandi bagakomereka, mu gihe inka zisaga ijana zibwe, naho ibiturage nka Ibumba, Kawera, Kashasha na Bikuba abaturage barahunga bashiramo.
Amakuru aturuka aha aravuga ko byose byatangiriye muri Groupement ya Basimunyika y’Amajyepfo ubwo aborozi bavugaga ko bashaka kwagura aho inka zabo zirisha kugeza muri Basimunyake y’Amajyaruguru, bavuga ko hakiri ubwatsi butoshye. Ariko, aba Mai-Mai ngo barabyanze.
Aba Mai-Mai bakaba bashinja ba borozi gushaka kwimura indi miryango ituye aho hantu, mu gihe abarwanyi ba Gumino, bakomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge, bashinja aba Mai-Mai gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga mu kubarwanya.
Kuri iki kibazo, Umuvugizi wa FARDC I Minembwe yemeje ko umwuka utameze neza hagati y’izo mpande zombie zihanganye, anenga gutwika amazu no kongera guhunga kw’abaturage. Yasabye abahanganye guhagarika imirwano mu gihe hategerejwe ibiganiro kuri icyo kibazo gikomeje guteza ubwumvikane bucye.


