Kivu y’Amajyepfo: Umusirikare wa FARDC yarashe bagenzi be umwe ahita apfa

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, itariki 31 Nyakanga 2022, umusirikare mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yarashe bagenzi be 2 b’abasirikare ahitwa Kalamba, hafi y’igikingi cya Inera, muri Gurupoma ya Miti muri Teritwari ya Kabare muri Kivu y’Amajyepfo.

Abatangabuhamya bavuga ko umusirikare umwe yahise apfira aho undi agakomereka bikabije. Umusirikare wagize uruhare muri iki kibazo yagerageje guhungira mu mudugudu wa Chombo muri iyi gurupoma ariko arafatwa maze ajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Nyamunyunye.

Amakuru agera ku rubuga Kivutimes dukesha iyi nkuru aravuga ko abo basirikare bapfuye umugore wo muri ako gace byabereyemo, mu gihe undi mutangabuhamya uri ahubwo yemeza ko abo basirikare bapfaga amafaranga ibihumbi 50 by’Amanyekongo.

Ubwo yabazwaga kuri iki kibazo umuyobozi wa Gurupoma ya Miti, Mambe Chirimwami, yemeje ibyabaye ariko avuga ko atazi icyateye amakimbirane hagati yabo. Yavuze ko abo basirikare batatu bari bari kuri moto, nyuma y’ibi byabaye umumotari yahuse ahunga.

Uyu musirikare wapfuye hagati aho yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Bukavu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *