Amagambo Bertrand yatangaje akamukoraho

Kiyovu Sports yaryoje Iradukunda Bertrand amagambo yatangaje

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Kiyovu Sports yahagaritse rutahizamu wayo, Iradukunda Jean Bertrand, nyuma y’amagambo aheruka gutangaza asobanura impamvu atagaragaye mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro Ikipe ye yasezerewemo na APR FC.

Kuri iki cyumweru ni bwo Kiyovu Sports yatsinzwe na APR FC ibitego 2-1, iyisezerera muri ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Ni umukino Iradukunda Jean Bertrand na mugenzi we Bienvenue Mugenzi batagaragayemo.

Nyuma yawo hakwirakwiye amakuru avuga ko baba bari bahawe ruswa na APR FC, ikaba impamvu Kiyovu Sports yirinze kubakinisha mu kwirinda ko bayitsindisha.

Umutoza wungirije w’iyi kipe yo ku Mumena, Mateso Jean de Dieu mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko Iradukunda Bertrand atakinishijwe kubera ko yari arwaye.

Ni amakuru uyu rutahizamu yamaganiye kure; yandika ku mbuga nkoranyambaga ze ko nta burwayi yari afite ko ahubwo umutoza ari we wafashe icyemezo cyo gutamukinisha.

Amagambo Bertrand yatangaje akamukoraho
Amagambo Bertrand yatangaje akamukoraho

Ni amagambo atashimishije ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, buhita bufata icyemezo cyo guhagarika uriya mukinnyi.

Amakuru avuga ko nyuma y’iki cyemezo Bertrand na we yahise afata icyemezo cyo kuva ku rubuga rwa WhatsApp abakinnyi ba Kiyovu Sports bahuriramo.

Iyi kipe yo ku Mumena ikomeje kuvugwamo umwuka mubi, mu gihe ifite urugamba rwa shampiyona ibura imikino ibiri ikarangira.

Ni urugamba iyi kipe igomba gutangira ku Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi ubwo izaba yasuye Sunrise FC i Nyagatare, mbere yo kwakira Rutsiro FC ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona.

Gutakaza umwe muri uyu mukino bishobora gushyira Kiyovu Sports mu byago byo kubura Igikombe cya shampiyona ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *