capture1-2.png

KNC yasubije abatekereza ko ari we ugiye kuyobora FERWAFA

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko umweyo umaze iminsi uvuza ubuhuha mu nzu ikoreramo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA, abarimo perezida wayo Mugabo Olivier bakegura, hahise hakwirakwira inkuru ko umunyamakuru Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC ashobora gufata uwo mwanya.
capture1-2.png
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubwo yari mu kiganiro Rirarashe yabajijwe niba ibivugwa ko agiye gufata umwanya w’ubuyobozi FERWAFA, ahita yirahira se umubyara asubiza ko adashobora kugira icyo gitekerezo n’umunsi n’umwe.

Yasobanuye ko we icyo asabwa ari ukugirira urukundo siporo muri rusange no gutanga umusanzu we mu kuvuga ibitagenda bigakosorwa ariko ashimangira ko atakwiyamamariza uyu mwanya.

Yasobanuye ko yari yarasabye kenshi ko aba bayobozi beguye yari yabisabye kuva cyera ariko bakanangira imitima, gusa avuga ko bafashe icyemezo cya Kigabo.

Usibye Mugabo Olivier weguye ku ikubitiro kuri uyu mwanya wa FERWAFA, abarimo uwari umunyamabanga mukuru Muhire Henry, Iraguha David wari ushinzwe umutungo muri FERWAFA cyo kimwe na Delphine Uwanyirigira wari Komiseri ushinzwe amarushanwa beguye.

Kugeza ubu Jules Karangwa wari umunyamategeko muri FERWAFA, niwe wahise aba umunyamabanga w’umusigire.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *