39815

KNC yigaramye ibyo kwita umunyamakuru umujenosideri

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Radio/TV1 akaba na Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko nubwo yavuze amagambo akomeye ku ruhare rw’itangazamakuru, atigeze yita umunyamakuru uwo ari we wese “umujenosideri”.

Ibi yabitangaje nyuma yo kunengwa n’abanyamakuru n’abakunzi ba siporo kubera amagambo aherutse kuvuga, aho yagereranyije amagambo y’abanyamakuru bamwe n’imbwirwaruhame za Léon Mugesera mu 1992.

Mu kiganiro yagiranye na Mutabaruka Angeli kuri Radio/TV1, KNC yavuze ko yagaragazaga impungenge z’uko itangazamakuru rifashe uruhande, rishobora guteza ikibazo nk’uko byagenze mu bihe bya Jenoside.

Yagize ati: “Tutagize icyo duhindura, ibyo dukora ntaho byaba bitandukaniye n’ibyo Kantano yakoze n’ibyo Mugesera yavuze.”

Yongeyeho ko nta munyamakuru n’umwe yigeze yita umujenosideri, ahubwo yaburiraga ko kwandika cyangwa kuvuga ibintu bishyushya imitwe ya rubanda bishobora gutera umutekano muke, nk’uko byagaragaye mu mukino  wahuje Rayon Sports na Bugesera FC, aho habaye urugomo rw’abafana.

Ibi bije nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rihannye Rayon Sports FC, iyitegeka gukina imikino ibiri ya nyuma ya Shampiyona nta bafana kubera imyitwarire mibi yagaragaye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *