Kohereza ukekwaho jenoside ava mu Budage ni intambwe ikomeye mu gutanga ubutabera – Umushinjacyaha Mukuru

Sangiza iyi nkuru

Ibi Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Mutangana Jean Bosco yabitangarije itangazamakuru. Indege yazanye ukekwaho ibyaha bya Jenoside, Twagiramungu Jean yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kuwa gatanu tariki ya 18 Kanama 2017. Twagiramungu Jean yahise ashyikirizwa Polisi y’u Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru yabwiye The New Times ko kohereza abakekwaho ibyaha ari “intambwe ikomeye mu gutanga ubutabera”. Yongeyeho ko bizabatera umurava wo gukomeza guhiga abakekwaho ibyaha aho baba bari hose n’ubwo hri ibihugu bimwe bikinangira kohereza abakekwaho ibyaha mu Rwanda cyangwa se ngo bibaburanishirize mu nkiko zabyo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Twagiramungu Jean yafashwe imyaka ibiri ishize, afatirwa mu mujyi wa Frankfurt mu Budage, akaba akekwaho gucura umugambi wa Jenoside, kugira uruhare mu bwicanyi no gutsemba Abatutsi bo mu byahoze ari Komine Rukondo na Karama muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.

Twagiramungu wahoze ari Umwarimu by’umwihariko ashinjwa kuba yaragendanaga intwaro gakondo zirimo imihoro aho yajyaga hose. Yagaragaye afite bene izo ntwaro ku mabariyeri atandukanye ahiciwe Abatutsi benshi. nk’uko byatangajwe n’uwarokotse Jenoside ukomoka muri Perefegitura ya Gikongoro, Twagiramungu yakoresheje ububasha yari afite nk’umwarimu mu guha amabwiriza Interahamwe yo gufata intwaro no kwica abaturanyi babo b’Abatutsi.

Twagiramungu Jean yari yararwanyije ubusabe bw’u Rwanda bwo koherezwa mu Rwanda abinyujije mu nkiko zitandukanye zo mu bihugu by’i Burayi kugeza ubwo inzira zose zemewe n’amategeko zimwangiye, aho yavugaga ko yoherejwe mu Rwanda atahabwa ubutabera bwiza.

Uyu niwe ukekwaho ibyaha bya Jenoside wa mbere woherejwe n’u Budage ngo aburanire mu Rwanda, ariko mu 2014 urukiko rwo mu Budage rwahanishije igifungo cy’imyaka 14 Rwabukombe Onesphore, wahoze ari burugumesitiri wa Komine Muvumba mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba, ubu ni mu Ntara y’Amajyaruguru, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
arton8713

Rwabukombe yabaga mu Budage guhera mu 2002, aho yari yaranditse asaba kuba impunzi ya politiki. Urukiko rwo mu Budage niro rwamuburanishije kubera ko guverinoma y’u Budage yanze kumwohereza mu Rwanda itinya atahabona ubutabera bwiza.

Nanone kandi, u Budage bwaburanishije bunakatira abayobozi babiri ba Forces Démocratiques pour la libération du Rwanda (FDLR), umutwe w’ingabo ugizwe ahanini n’abakoze Jenoside ufite icyicaro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Abo ni Murwanashyaka Ignace washinze uwo mutwe w’ingabo akaba ari nawe Perezida wawo na Musoni Straton umwungirije, bombi bakaba barahamijwe ibyaha by’intambara ndetse bakatirwa igifungo imyaka 13 na 8 y’igifungo uko bakurikirana.

Umushinjacyaha Mukuru Mutangana yatangaje ko ibindi bihugu bikwiye kwigira ku Budage atanga urugero bw’Ubwami bw’Ubwongereza aho mu minsi ya vuba, urukiko rwanze ubusabe bw’u Rwanda bwo kohereza mu Rwanda abagabo batanu bamaze igihe kirenga imyaka icumi barwanya iyoherezwa ryabo mu Rwanda nubwo hari ibimenyetso bifatika bibashinja.

Abo bakekwa ni Bajinya Vincent w’umuganga; Mutabaruka Celestin, umupasitori w’Itorero Pentecoste; ndetse na Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Emmanuel Nteziryayo bari ba Burugumesitiri.

Céléstin Ugirashebuja, yavutse mu 1953, ahoze ari Burugumesitiri wa Komine Kigoma, muri Perefegitura ya Gitarama, ashinjwa gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside. Bivuga ko ari we watanze amabwiriza yo kwica Abatutsi bari barazanywe ku biro bye kuri Komine ndetse anatanga amabwiriza yo kugenda bagahiga Abatutsi aho bihishe aho ariho hose bakabica.

Mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi ka Mata 1994, Ugirashebuja yayoboye igitero cyo kwica Abatutsi no gufata abagore ku ngufu. Nyuma yo kugera mu buhungiro, yakomeje kurangwa n’amagambo abiba urwango mu banyarwanda.

Emmanuel Nteziryayo wahoze ari Burugumesitiri wa Komine Mudasomwa muri Perefegitura ya Gikongoro, ashinjwa kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabaga mu Bwami bw’Ubwongereza yihishe akoresha amazina mahimbano ya Emmanuel Ndikumana.

Vincent Bajinya yavutse mu 1952. Ni umuganga wabyigiye. Ashinjwa ubwicanyi no gutegura ndetse no gushishikariza abatu gukora Jenoside. By’umwihariko Bajinya bivugwa ko yashinze za bariyeri mu mihanda ya Rugenge agamije kwic Abatutsi. Ikindi kandi, Bajinya ashinjwa kugenzura no guha imihoro Interahamwe (itsinda ry’abahezanguni b’abahutu).

Céléstin Mutabaruka yavukiye mu Rwanda mu 1956. N’Umupasitori wimitswe mu Itorero Pentecoste. Akekwaho kuba yarayoboye Interahamwe mu gihe cya Jenoside ndetse akanagira uruhare rufatika mu kwica Abatutsi. Mutabaruka ashinjwa by’umwihariko kugira uruhare mu kwica Abatutsi benshi bari bahungiye mu rusengero rw’aba presbyterien rw’i Gatare kuwa 17 Mata 1994. Rwagati mu kwezi kwa Gicurasi 1994, bivugwa ko yayoboye Interahamwe zagabye ibitero mu Bisesero bigatuma Abatutsi babarirwa mu 40,000 bahasiga ubuzima.

Nyuma ya Jenoside, Mutabaruka yahungiye muri Kongo kugeza ubwo yahavaga yerekeza mu Bwami bw’Ubwongereza aho aba mu mujyi wa Ashford mu gace kitwa Kent mu gihe kirenga imyaka icumi.

Charles Munyaneza yavukiye mu Rwanda mu 1958. Yari Burugumesitiri wa Komine Kinyamakara, muri Perefegitura ya Gikongoro, mu majyepfo y’u Rwanda. Munyaneza ashinjwa gushishikariza abantu kwica Abatutsi, ndetse no gutegura ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu byahoze ari perefegotura za Gikongoro na Butare.

Nk’uko raporo ya African Rights (Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu ufite icyicaro i London), Munyaneza yayoboye ubwicanyi bwinshi bw’indengakamere nk’ubwabereye ku Isonga Centre for Experimental Research of the Rwandan College of Agricultural Sciences muri Ruhashya, muri perefegitura ya Butare ndetse n’ubwicanyi bwabereye kuri Kiliziya ya Cyanika iherereye muri perefegitura ya Gikongoro.

Munyaneza bivugwa ko ari we watanze amabwiriza yo gushyiraho za bariyeri muri Komine Kinyamakara kugira ngo bakore igenzura ry’amarangamuntu hagamijwe guta muri yombi Abatutsi. Bivugwa ko we ubwe yagiye agaragara mu bwicanyi butandukanye nawe yica. Munyaneza na Aloys Simba, bari mu bantu bivugwa ko ari bo bateguye bakanatanga amabwiriza yo kugota no gutera ishuri ry’imyuga rya Murambi, ahaguye Abatutsi 50’000 bari bahahungiye. Abantu babarirwa muri 12 nibo bonyine barokotse icyo gitero cyabaye kuwa 21 Mata 1994.

Bwa mbere yagiye kwihisha muri Afurika y’Epfo. Hanyuma mu 1999 yimukira mu Bwongereza mu mujyi wa Bedford aho yabaga ku mazina y’amahimbano ya “Charles Muneza”.
 
Src:CNLG
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *